Bwa mbere mu myaka hafi 20, Loni yemeje ko Iran yarenze ku mabwiriza ya nucléaire
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kugenzura itunganywa rya nucléaire, IAEA (International Atomic Energy Agency), rwemeje ku nshuro ya mbere mu myaka hafi 20 ko Iran yarenze ku mabwiriza agenga imikoreshereze y’izi ngufu.
Iki cyemezo cyafashwe n’inama y’ubutegetsi ya IAEA binyuze mu itora ryabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2025. Abo mu bihugu 19 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Budage n’u Bufaransa ni bo bagitoye.
Abari muri iyi nama y’ubutegetsi bahagarariye u Burusiya, u Bushinwa na Burkina Faso bo ntibatoye iki cyemezo, mu gihe abandi 11 bifashe, babiri ntibitabira itora.
Iran yagiranye na IAEA amasezerano yo kugabanya ingano y’ingufu za nucléaire itunganya muri Uranium no gukurikirana niba byubahirizwa, mu gihe ibihugu nka Amerika byari bifite impungenge ko ishaka kuzifashisha mu gukora intwaro kirimbuzi.
Iki gihugu kandi cyari cyaranagiranye n’ibihugu by’i Burayi na Amerika amasezerano nk’aya, cyoroherezwa ibihano by’ubukungu ariko mu 2018 Perezida Donald Trump yakuyemo Amerika, asobanura ko gikomeje gutunganya izi ngufu ku bwinshi.
IAEA yasobanuye ko kuva mu 2019, Iran yanze kuyiha amakuru yuzuye ku bijyanye n’ibikoresho bya nucleaire byagizwe ibanga ndetse n’ibikorwa bikorerwa mu bwihisho ahantu henshi.
Muri Nzeri 2005 ni bwo inama y’ubutegetsi ya IAEA yaherukaga kwemeza ko Iran itubahiriza amasezerano yo kugabanya ingufu za nucléaire itunganya. Gusa iki gihugu cyakomeje kubihakana, gisobanura ko gitunganya nkeya zo kwifashisha mu mishinga igamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Icyemezo cyo kuri uyu wa 12 Kamena cyashingiye kuri raporo y’iperereza rya IAEA yasohotse ku wa 31 Gicurasi 2025. Gishobora kugira ingaruka ku biganiro bihuza Iran na Amerika muri iki gihe, bigamije kongera koroshya ibihano by’ubukungu.
Biteganyijwe kandi ko IAEA izageza iki cyemezo mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, kugira ngo kamagane imyitwarire ya Iran, nibiba ngombwa kayifatire ingamba. Gusa na byo bizasaba ko ikanama y’ubutegetsi ikora irindi tora.
Ku rundi ruhande, Israel ihamya ko Iran itigeze ihagarika gutunganya ingufu za nucléaire nyinshi igamije gukora intwaro kirimbuzi, ndetse hari amakuru avuga ko Israel ishaka kugaba ibitero ku bikorwaremezo bitandukanye by’izi ngufu muri Tehran kuko igaragaza ko bibangamiye umutekano wayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *