Byahishuwe ko igitero cya Amerika muri Iran nta gifatika cyagezeho
Yanditswe: Wednesday 25, Jun 2025
Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje imbaraga nyinshi mu gitero zagabye ku bikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire muri Iran, amakuru y’ibanga yashyizwe hanze yagaragaje ko bitangiritse cyane.
Mu rukerera rwo ku wa 22 Kamena 2025, ingabo za Amerika zagabye igitero gikomeye kuri Iran cyahawe izina “Operation Midnight Hammer” cyari kigamije gusenya ikigo cya Fordow, Natanz na Isfahan bifite ibice byo munsi y’ubutaka bitunganyirizwamo Uranium.
Perezida Donald Trump ndetse n’abandi bayobozi bo muri Amerika basobanuye ko indege za B-2 Spirit zifashishijwe muri iki gitero zarashe kuri ibi bigo misile 14 za GBU-57 zipima ibilo ibihumbi 13, ubwato bugendera munsi y’amazi na bwo bubirasaho izindi misile za Tomahawk.
Bagaragaje ko iki gitero cyageze ku ntego nk’uko byari byitezwe, kuko ngo zasenye ibi bikorwaremezo ku buryo Iran itazashobora kongera kubyukaba, basobanura ko umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro kirimbuzi wahagaritswe burundu.
Televiziyo CNN yatangaje ko abayobozi barindwi bari mu bagejejweho raporo y’isuzuma ry’umusaruro w’iki gitero bayisobanuriye ko nta gifatika cyagezeho kuko cyasubije inyuma umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi ho amezi make, nubwo hifashishijwe misile zifite imbaraga ziremereye.
Umwe muri aba bayobozi yasobanuye ko isuzuma ryagaragaje ko ububiko bwa Uranium ifite ubukana bwinshi butigeze bwangizwa n’iki gitero, undi asobanura ko cyagabwe iyi Uranium yaramaze gukurwa muri izi site.
Intumwa Yihariye ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, yatangarije Fox News ko abashyize aya makuru hanze bagambaniye igihugu cye, bityo ko hazakorwa iperereza kugira ngo babiryozwe.
Witkoff yagize ati “Gutangaza aya makuru y’ibanga, uko yaba ameze kose, urubuga rwose yanyuraho, biteye umujinya, birimo ubugambanyi. Bityo rero, bikwiye gukorwaho iperereza kandi umuntu waba warabikoze, uwaba abifitemo uruhare, agomba guhanwa.”
Perezida Trump yatangaje ko amakuru y’uko nta gifatika iki gitero cyagezeho ari igihuha cya CNN na The New York Times kigamije gutesha agaciro “igitero cyageze ku ntego kurusha ibindi mu mateka”.
Uyu Mukuru w’Igihugu yashimangiye ko ikigo cya Fordow, Natanz na Isfahan byasenywe burundu n’iki gitero.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *