Byatahuwe ko Amerika yakoresheje ’AI’ mu gufata Perezida Nicolas Maduro
Yanditswe: Sunday 15, Feb 2026
Ibitangazamakuru nka Axios na the Wall Street Journal byagaragaje ko Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyifashishije ubwenge buhangano mu gitero cyo gufata Perezida wa Venezuela, Nicola Maduro muri Mutarama 2026.
Byagaragaje ko iyifashishijwe ari iyitwa Claude AI. Iyi ni ubwenge bwahanzwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga Anthropic, iyi ikaba itarifashishijwe gusa mu kugaba iki gitero, yanakoreshejwe kuva mu myiteguro, inakoreshwa igenzura amafoto ya satellite n’amashusho y’ako kanya mu gutata no kuneka.
Ubusanzwe amategeko n’amabwiriza ya Claude AI, abuza abayikoresha kuyifashisha mu bikorwa by’urugomo, gucura intwaro cyangwa kugenzura.
Nta baturage ba Amerika baguye muri iki gitero, ariko habarurwa Abanya-Venezuela n’abasirikare ba Cuba baguye muri iki gitero cyabaye ku wa 3 Mutarama 2026.
Mu kiganiro na Axios, Umuvugizi wa Anthropic yavuze ko ” Ubu ntacyo twatangaza niba Claude cyangwa izindi AI zarakoreshejwe mu gitero runaka, yaba iby’ibanga cyangwa ubundi buryo…Gusa ikoreshwa rya Claude yaba ku bigenga cyangwa ibigo bya leta, biba bigomba kubahiriza amategeko yacu. ”
Ibindi bigo bicuruza ubwenge buhangano nka OpenAI, Google na xAI byose byashyizeho gahunda zemerera igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba bakoresha andi makuru abantu basanzwe batabasha kugeraho, gusa Claude AI binyuze mu mikoranire na Palantir Technologies, ikigo kimenyerewe mu kubakira leta n’ibigo by’ubutasi ikoranabuhanga rikomeye, niyo yonyine ikoreshwa ku mbuga z’ibanga mu bikorwa bikomeye by’igisirikare cya Amerika.
Anthropic igenzura Claude AI iri mu biganiro na Minisiteri y’Intambara ya Amerika kugira ngo haganirwe niba hagabanywa amategeko aca ikoreshwa rya AI mu ntwaro zikoresha ubwazo, hamwe no kugenzura no kuneka abaturage.
Minisitiri w’Intambara wa Amerika, Peter Brian Hegseth avuga ko atakwemera ikoreshwa ry’intwaro zitabasha kurwana intambara.
Ibi bibaye nyuma y’uko umuyobozi mukuru wa Anthropic yari yaburiye abantu ababwira akaga gakomeye gashobora guterwa no gukoresha AI mu buryo butemewe, ni mu gihe Mrinank Sharma ukuriye ishami ry’ubushakashatsi we yahise yegura ku nshingano ze muri iki kigo nyuma yo kuvuga ko Isi iri mu kaga.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *