Byinshi ukwiriye kumenya kuri ba bakobwa b’impanga bavutse bafatanye bitabye Imana ku wa Gatandatu[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 04, Jun 2018
Benshi mu banya Tanzania barimo na perezida Magufuli bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rw’abakobwa b’impanga Maria na Consolata Mwakikuti bavutse bafatanye, bapfuye bafite imyaka 21 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishyize,bazize indwara y’umutima.
Aba bana bishwe n’uburwayi bw’umutima bari bamaranye igihe kinini guhera mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize,bashenguye imitima ya benshi cyane ko bapfuye batararangiza kaminuza kandi bari bafite inzozi zo kuzaba abarimu bakigisha indimi na mudasobwa.
Aba bana bahuye n’ubuzima bugoye kuko nyuma y’uko papa wabo apfuye,mama wabo yababwiye ko atarera abana babana n’ubumuga, arabata,barerwa n’abihaye Imana bo muri kiliziya gatolika.
Aba bakobwa bari bamaze kuba ibyamamare ndetse bakunzwe muri Tanzania kubera uko bavutse,bagize amahirwe mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize babona buruse yo kwiga muri kaminuza ya Ruaha Catholic University iherereye mu ntara ya Iringa.
Aba bana b’abakobwa bize ibijyanye n’uburezi, ariko nyuma y’amezi make bafatwa n’indwara y’umutima itaraboroheye, cyane ko byarangiye ibahitanye mu mpera z’icyumweru gishize.
Benshi mu banya Tanzania bashenguwe n’urupfu rw’aba bana by’umwihariko perezida Magufuli wakundaga kubasura mu bitaro.
Magufuli abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Mbabajwe bikomeye n’urupfu rw’ abana b’impanga Maria na Consolata.Ubwo nabasuraga mu cyumweru gishize basengeye igihugu cyacu.Nihanganishije imiryango yabo.Muruhukire mu mahoro bana banjye.
Mbere y’uko barwara, babwiye abanyamakuru ko icyo basaba ababyeyi ari ugukunda abana babo bavukanye ubumuga ndetse ntibabahohotere ngo babahishe ahubwo bakwiye kubaha uburenganzira bwabo,kuko nabo aria bantu nk’abandi.
Bashimiye abarimu babo babafashije ndetse ndetse bashimira Leta ya Tanzania yabahaye imodoka yo kujya ibatwara aho bakeneye kujya hose.
Ubwo babazwaga na BBC niba batekereza ibyo kurushinga,basubije ko bizeye ko umunsi umwe bazabona umugabo uzashyingiranwa nabo bombi ndetse batazigera batandukana.
Aba bana b’abakobwa bavutse bafatanye,bari basangiye ibice byo hasi,umwijima ndetse n’ibihaha ariko bafite amaboko 2 buri wese ,imitwe 2 n’imitima 2.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *