Canada: Hakenewe miliyari 300$ zizafasha mu guteza imbere ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi
Yanditswe: Monday 22, Jul 2024

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere muri Canada, cyashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza ko iki gihugu kizakenera amafaranga ashobora kugera muri miliyari 300$ kugira ngo hubakwe aho imodoka zikoresha amashanyarazi zishyiriramo umuriro (charging stations) ndetse n’umuriro utangwa ku rwego rw’Igihugu wongerwe, na cyane ko byitezwe ko ukenerwa uziyongera cyane.
Iki Kigo kivuga ko ibi bigomba kuba byagezweho mu 2040, icyakora kugira ngo bishoboke, bizasaba imbaraga nyinshi za Leta ya Canada ifite gahunda yo kugabanya umwuka wangiza ikirere.
Iki gihugu gifite intego yo kugabanya hagati ya 40% na 50% by’umwuka wangiza ikirere cyoherezayo hashingiwe ku bipimo byo mu 2005, ibyo bikagerwaho bitarenze mu 2030. Mu 2050, Canada ifite yo kuba itohereza mu kirere umwuka utangiza ikirere.
Imodoka zikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bisubizo Canada iri gutekerezaho, gusa kugira ngo zikoreshejwe ku kigero zibasha kugira ingaruka nziza ku bukungu, bisaba igishoro kinini kuri Leta.
Nk’ubu Leta irasabwa kubaka ahantu ibihumbi 40 hakoreshwa mu gushyira umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi, ibi bigakorwa nibura buri mwaka. Magingo aya, aha hantu ni ibihumbi 32, aho ibihumbi 11 hubatswe mu mwaka ushize.
Ikindi kigomba kwitabwaho ni ikijyanye no kongera ubushobozi bw’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa muri Canada, kuko ukoreshwa ubu utazaba uhagije mu gihe imodoka zikoresha amashanyarazi zarushaho kuba nyinshi mu gihugu.
Source; Igihe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *