skol

Catherine Connolly yatorewe kuyobora Irlande

Yanditswe: Sunday 26, Oct 2025

featured-image

Catherine Connolly ni we watorewe kuyobora Repubulika ya Irlande, nyuma yo kwegukana intsinzi ku majwi 63%.

Intsinzi ya Catherine Connolly yatangajwe ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025. Uyu mugore ubaye Perezida wa 10 wa Irlande, yasimbuye Michael D. Higgins wari umaze kuzuza manda ebyiri zemewe n’amategeko.

Connolly, umukandida wigenga washyigikiwe n’amashyaka akomeye yatsinze Heather Humphreys wo mu ishyaka rya Fine Gael, wari wamaze kwemera gutsindwa mbere y’itangazwa ry’agateganyo ry’amajwi.

Mu ijambo rye ryo kwakira intsinzi, Connolly ufite imyaka 68 y’amavuko yagize ati: “Nzaba Perezida uhuza abaturage bose, uvugira amahoro, uzirikana ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu cyacu kandi ushyira imbere ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.”

Yongeyeho ko intego ye ari ukuba ijwi ry’abaturage mu nzego zose.

Connolly yabonye amajwi 914,143 (63%), umubare munini kurusha uwigeze kwegukanwa n’umukandida wese mu mateka y’amatora ya Perezida wa Irelande.

Humphreys we yabonye 29%, mu gihe Jim Gavin wo muri Fianna Fáil wari warikuye mu matora ariko amazina ye agasigara ku rupapuro rw’itora, yabonye 7%.

Perezida ucyuye igihe, Michael D. Higgins, yatangaje ko yahamagaye uwamusimbuye kugira ngo amwifurize amahirwe mu nshingano nshya, amwizeza ubufasha bw’ibiro bye kugeza ku munsi azarahiriraho ku wa 11 Ugushyingo.

Ubuyobozi bushya bwa Irelande buzatangira ku wa 11 Ugushyingo, ubwo Connolly azarahizwa ku mugaragaro.

Uyu mugore akunze kugaragazwa nk’umunyapolitiki wigenga mu bitekerezo, utavugirwamo kandi ushyira imbere politiki y’ubutabera n’uburinganire.

Yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Irelande kuva mu 2016, ahagarariye Galway West, ari na ho akomoka. Mbere yo kwinjira mu politike ku rwego rw’igihugu, yabaye Umujyanama w’Umujyi wa Galway ndetse ayobora inama njyanama yawo inshuro ebyiri.

Afite impamyabumenyi mu Mategeko, ndetse yakoraga umwuga w’uwunganira abandi mu mategeko (avocat) mbere yo kwinjira mu bikorwa bya politiki mu buryo buhoraho.

Catherine Connolly yatorewe kuba Perezida wa Irlande

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa