
Umunyabigwikazi mu muziki, Celine Dion, yikomye Donald Trump wakoresheje indirimbo ye ntaburenganzira yabiherewe, anamaganira kure abavugaga ko amushyigikiye ko yakongera kuba Perezida wa USA.
Umwuka mubi waje hagati y’umuhanzikazi Celine Dion na Donald Trump waje nyuma yaho uyu munyapolitiki akoresheje indirimbo ye yatumye benshi bavuga ko ntakabuza Celine ashyigikiye Trump ari nayo mpamvu yakoresheje igihangano cye mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ibi byabaye ubwo Trump na JD Vance yahisemo ko amubera Visi Perezida, ubwo bajyaga kwiyamamariza mu gace ka Montana maze bagacuranga indirimbo ya Celine Dion yaciye ibintu yitwa ‘My Heart Will Go On’ yasohoye mu 1997 ari nayo yakoreshejwe muri filime yakunzwe cyane ya ‘Titanic’.
Imbere y’imbaga y’abantu bari baje gushyigikira Trump, bongeye berekana amashusho y’iyi ndirimbo inshuro 2 mbere y’uko Trump aza ku rubyiniro akavuga ijambo. Ibi byatumye benshi ku mbuga no mu binyamakuru bavuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko Celine Dion ashyigikiye Trump.
Icyakoze mu itangazo uyu muhanzikazi yashyize hanze yavuze ko we na lebel akoreramo ya Sony Music batigeze bakwa uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye ndetse avuga ko Trump yarengereye agakoresha igihangano cye mu nyugu ze za politiki kandi atabisabye bityo akaba yabifashe nko kumusuzugura.
Mu kiganiro gito Celine Dion yahaye Variety Magazine, yavuze ko nubwo benshi bavuze ko ashyigikiye Trump ko atari ko bimeze. Ati: “Ntabwo njyewe nshigikiye Trump mu buryo ubwo aribwo bwose. Byambabaje kubona yakoresheje igihangano cyanjye muri buriya buryo. Ndikuganira n’ikipe yanjye turebe ko twakwiyambaza amategeko”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *