skol
fortebet

Centrafrique: Abasirikare bane b’u Bufaransa batawe muri yombi bashinjwa gushaka kwica Perezida

Yanditswe: Tuesday 22, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abasirikare barinda Gen Stéphane Marchenoir ukuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique, Minusca, ryatawe muri yombi ku Kibuga cy’Indege i Bangui rishinjwa umugambi w’ubwicanyi.

Sponsored Ad

Abo basirikare batawe muri yombi ni bane. Bagifatwa ku mbuga nkoranyambaga muri Centrafrique, byahise bitangira guhwihwiswa ko bari mu mugambi wo gushaka kwivugana Perezida wa Centrafrique.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, bari bakiri mu maboko ya Gendarmerie gusa abayobozi b’Ingabo z’u Bufaransa ziri muri icyo gihugu batangaje ko ikibazo cyabo kirakemuka mu gihe kitarambiranye.

Abo basirikare batawe muri yombi ubwo bari baherekeje Gen Marchenoir wari ugiye ku kibuga cy’indege ngo yerekeze i Paris.

Ntabwo uburyo bafashwe burasobanuka neza ndetse n’umugambi wabo nturamenyekana. Gusa ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amakuru ko bari muri gahunda yo kwica Perezida Faustin Archange Touadéra.

Bivugwa ko imodoka yabo irimo n’intwaro nabyo byafashwe. Ibi bibaye mu gihe u Bufaransa bumaze iminsi budacana uwaka na Centrafrique, aho bushinja iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati kwiyunga ku baburwanya barangajwe imbere n’u Burusiya.

Ibi ahanini byafashe indi ntera ubwo u Bufaransa bwangaga gutera inkunga igisirikare cya Centrafrique, hanyuma iki gihugu kikerekeza amaso ku Burusiya bwanatanze abasirikare bo mu mutwe wigenga wa Wagner ngo ugire uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Polisi ya Centrafrique ni yo yataye muri yombi abo basirikare b’u Bufaransa. Minusca yamaganye icyo gikorwa ndetse n’amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga akwiza ibihuha mu baturage.

Kuva mu 2015, umutekano wa Perezida wa Centrafrique ucunga n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Abasirikare bane b’u Bufaransa bashinjwe gushaka kwica Perezida wa Centrafrique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa