skol

Chargé d’Affaires wa Israel muri Afurika y’Epfo yirukanywe

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Ariel Seidman wari Chargé d’Affaires wa Israel muri icyo gihugu, agomba kuba yahavuye bitarenze amasaha 72.

Bikubiye mu itangaza iyi minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026.

Riti “Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ibikorwa byinshi bihonyora imigirire mu bya dipolomasi, ibigarara nk’imbogamizi ku busugire bwa Afurika y’Epfo.”

Iyo minisiteri igaragaza ko ibyo bikorwa birimo kuba hari konti z’imbuga nkoranyambaga za Israel zikoreshwa mu gutuka Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Ikindi iyo Minisiteri yagaragaje nk’icyatumye uwo mudipolomate ahambirizwa, ni uko hari abayobozi bakuru muri Israel basuye Afurika y’Epfo batabanje kumenyesha Guverinoma y’icyo gihugu.

Ni mu gihe busanzwe abadipolomate mu bihugu runaka baba bagomba buri gihe kumenyesha neza ibikorwa nk’ibyo ku buryo kutabikora ari ukurenga ku biteganywa n’Amasezerano Mpuzamahanga y’i Vienne agenga iby’umubano mu bya dipolomasi.

Yongeyeho ko ibyo ari ugukoresha nabi uburenganzira umudipolomate aba afite mu kindi gihugu kandi ngo byangije icyizere hagati ya Afurika y’Epfo na Israel.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yongeyeho ko icyo gihugu cyigenga kandi kigomba kubahwa, bityo ko Seidman agomba kuba yavuye ku butaka bwa Afurika y’Epfo bitarenze amasaha 72.

Kugeza ubu, Leta ya Israel nta cyo iravuga kuri uko kwirukana uwari umudipolomate wayo muri Afurika y’Epfo.

Ibyo kandi bije bikurikirana kuba mu Ugushyingo 2023 Israel yarasabye uwari ambasaderi wayo muri Afurika y’Epfo, Eliav Belotserkovsky, kusubira mu gihugu cye bitewe n’umwuka mubi wari ukomeje gufata indi ntera hagati y’ibihugu byombi.

Muri uko kwezi kandi Afurika y’Epfo na yo yahise ifata umwanzuro wo guhamagaza abadipolomate bayo bose bari muri Israel ibagarura mu gihugu.

Kuva Israel yakwinjira mu ntambara n’umutwe wa Hamas muri Gaza, Afurika y’Epfo yashinje Tel Aviv gukora jenoside muri Gaza ndetse inabitangaho ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye.

Ibyo byazambije bikomeye umubano w’ibyo bihugu byombi ndetse Afurika y’Epfo ubu inayoboye itsinda ritwa ‘The Hague Group’ ryashinzwe muri Mutarama 2025, riharanira ko Israel iryozwa iby’intambara yo muri Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa