China: Abasirikare bakuru basaga 10 bamaze guhagarikwa kubera ruswa
Yanditswe: Sunday 02, Mar 2025

Abayobozi batari bake mu nzego z’Igisirikare cyangwa izifite aho zihuriye nacyo mu Bushinwa, bamaze kugenda mu nkubiri yo kurwanya ruswa ikomeje muri uru rwego.
Kuri ubu biravugwa ko abasirikare bakuru bagera kuri 12 batazaboneka mu ikoraniro rihuza abategetsi bakuru mu nzego za politike n’iza gisirikare riteganijwe mu cyumweru gitaha.
Mbere y’iri koraniro riteganijwe kuva ku itariki 4 Werurwe 2025, ubutegetsi bwatangaje ko Tan Ruisong wahoze ukuriye kompanyi ya leta, Aviation Industry Corporation of China, ikora indege n’ibindi bikoresho bya gisirikare, na we yiyongeye ku rutonde rw’abakurikiranyweho ruswa.
Akanama gashinzwe iby’imyitwarire no kurwanya ruswa katangaje ko uyu mugabo yaba yarakiriye ruswa itubutse.
Abasesenguzi baravuga ko uku guhiga bukware abavugwaho kwakira ruswa ari uburyo Perezida Xi Jinping yaba arimo gukoresha kugirango yiheshe igitinyiro no kuyobokwa mu bagize inzego nkuru za gisirikare n’iz’ubutegetsi, kurusha igikorwa nyirizina cyo kurwanya ruswa.
Hari amakuru menshi avuga ko Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Dong Jun, umusirikare w’ingabo zirwanira mu mazi, ashobora kuba Ari gukorwaho iperereza, nubwo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yari yahakanye mbere ko ari ko byagenze mu mpera z’umwaka ushize. Abasesenguzi bavuga ko bazakurikiranira hafi kugira ngo barebe niba Dong yitabira inama ebyiri mu cyumweru gitaha.
Umuyobozi w’u Bushinwa kandi yirukanye General Li Yuchao, umuyobozi w’umutwe wa Rocket Force wa PLA, ushinzwe gahunda za roketi na misile mu gihugu, ndetse n’umwungirije. Abo birukanwe mu nkubiri ya kabiri y’ibikorwa bya disipulini harimo abajenerali bane, aba Lt. General umunani na ba Maj. General babiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *