Claude Ibalanky wakoranye bya hafi na Tshisekedi ashaka gukorana na AFC/M23
Yanditswe: Saturday 31, Jan 2026
Umunyapolitiki Claude Ibalanky Ekolomba wakoranye bya hafi na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko ashaka gukorana n’ihuriro AFC/M23.
Ibalanky yagizwe na Tshisekedi umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba agamije kugarura amahoro muri RDC. Mu 2023, yabaye Ambasaderi udasanzwe w’iki gihugu.
Nyuma y’igihe gikabakaba umwaka Ibalanky atari muri RDC, kuri uyu wa 31 Mutarama 2025 yagaragaye mu Mujyi wa Goma, ari hagati y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa.
Uyu munyapolitiki yatangaje ko atarinjira muri AFC/M23, ariko ko yagiye kuganira n’abayobozi b’iri huriro ku cyafasha igihugu kubona amahoro, cyane cyane ku biganiro.
Yasobanuye ko atagicana uwaka na Tshisekedi, agaragaza ko ishaka kuba umujyanama wa AFC/M23 ariko utari umunyamuryango wayo, bityo ko ategereje kumva niba umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, azemera icyifuzo cye.
Ati "Naje kujya inama. Nta we nagambaniye, ndi ku ruhande rumwe gusa, ari rwo Congo. Abayobozi n’itsinda ryabo nibemera ubufasha bwanjye kubera nabibasabye, bakanyereka uburyo tuzakorana, nzabisuzuma. Icy’ingenzi si ukuba i Goma cyangwa i Kinshasa.”
Muri Kamna 2023, Ibalanky yashinze ihuriro ry’imitwe ya politiki rya REPOP, ahamya ko rishyigikiye Tshisekedi muri manda ya kabiri. Byahinduye isura muri Mutarama 2024, ubwo ryatangazaga ko ritemera ibyavuye mu matora.
Claude Ibalanky Ekolomba yatangaje ko ashaka gukorana na AFC/M23 nubwo atari umunyamuryango wayo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *