skol

Col Bahati Erasto wa AFC/M23 yavumiye ku gahera FDLR

Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026

featured-image

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Col Bahati Musanga Erasto, yasabye abaturage kwitandukanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abamenyesha ko abawushinze bamennye amaraso y’inzirakarengane mu Rwanda.

Ubu butumwa yabuhaye abatuye muri Sheferi ya Bwisha, Gurupoma ya Binza, muri teritwari ya Rutshuru, hafi y’umupaka wa Uganda, ubwo yabasuraga, aherekejwe n’abandi bayobozi bo ku rwego rwa politiki n’urw’umutekano.

Ati “Bariho umuvumo w’Imana, ntibazabasha no kugera ku nzozi zabo zo gutaha bagafata igihugu baturutsemo, kuko bakivuyemo bamennye amaraso y’inzirakarengane, bageze na hano bakomeza kuyamena, ni byo biri kubakurikirana, ubu bariho amaraso afite urubanza. Turabizi neza ko bakiri mu mashyamba, kandi ntituzahwema kubarwanya kugeza tubatsinze.”

Guverineri Bahati yavuze ko abagize FDLR ari ibisambo by’inda mbi, byirirwa bishuka abaturage, bikabambura, bigasambanya abagore n’abakobwa ku gahato.

Ati “Ariya mabandi ntazigera agira igihugu nk’uko tugifite uku, icyo bashoboye ni ukujya batega ibico imodoka, bagasahura, abazirimo bakabica, ari na wo muvumo ubariho.”

Yagaragaje ko abarwanyi ba FDLR baramutse badashyigikiwe na bamwe mu baturage babajyanira ibyo kurya mu mashyamba, bayivanamo bakishyikiriza AFC/M23, ikabashyikiriza u Rwanda.

Muri Werurwe 2024, AFC/M23 yafashe agace ka Nyamirima kari hafi y’umupaka wa Uganda, nyuma ya Katwiguru yahoze ari indiri y’abarwanyi ba FDLR, yanahozemo ibirindiro by’uwitwa ‘Gen Dan’. Bari barahashyize bariyeri, bambura abaturage.

FDLR ni umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana Juvénal; biganjemo abahungiye mu burasirazuba bwa Zaïre yahindutse RDC.

Kuva aba bantu bahunga, bahora barota gusubira mu Rwanda binyuze mu ntambara, bagakuraho ubutegetsi. Bagerageje kenshi gutera iki gihugu baturutse mu mashyamba yo muri RDC, ntibyabahira ariko n’ubu ntibarava ku izima.

Hari abarwanyi ba FDLR babonye ko intego bihaye batazayigeraho nyuma y’ibitero byahitanye bamwe mu bari abayobozi babo, ariko abandi nka Ntawunguka Pacifique uzwi nka ‘Gen Omega’ na Perezida wayo, Lt Gen Victor Byiringiro, barahiye ko badateze gutaha ku neza.

Abayobozi ba FDLR babonye ko iyobokamana ari imwe mu maturufu azabafasha kugumana abarwanyi, cyane cyane urubyiruko. Bashyizeho amatsinda y’abahanuzi abizeza ibitangaza, akabasobanurira ko urugamba rwabo rushyigikiwe n’Imana, kandi ko bazajya ku butegetsi bw’u Rwanda.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni indi ntwaro ikomeye ya FDLR. Abayobozi bayo bigisha abakiri bato ko u Rwanda ruyobowe n’Abatutsi kandi ko ari abantu babi, ibyo bigatuma bakura banga igihugu, bakumva ko bari kurwana urugamba rw’ukuri.

Ntibigarukira aho kuko umurwanyi wa FDLR yumva ko aramutse ahuye n’umuntu utuye mu Rwanda, aba agomba kumugirira nabi, cyane se akamwica nk’uko byagenze mu Ukwakira 2019 ubwo RUD-Urunana yateraga i Musanze, ikica abaturage 14.

Abayobozi ba FDLR n’ababashyigikiye bumva ko batageze ku mugambi wo kurimbura Abatutsi bose. Barota ko baramutse bageze mu Rwanda, basubiramo Jenoside, bagatura mu gihugu bonyine. Ibyo ni byo byatumye Leta ikaza ingamba z’ubwirinzi ku mupaka kugira ngo batazayica mu rihumye.

Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi baragowe. Abarwanyi ba FDLR babafata nk’abanyamahanga bakwiye kuva muri RDC. Ni yo mpamvu Abanye-Congo nka Guverineri Bahati batumva ukuntu abahawe icumbi na Leta bashaka kubirukana mu gihugu cyabo no kwica bagenzi babo.

FDLR iba mu mashyamba ya RDC no mu baturage. Aho ishinze ibirindiro, baba bagomba kuyitunga kandi bakayishyigikira ku ngufu. Ni yo mpamvu abatuye muri Binza n’ibindi bice bahisemo kubajyanira ibyo kurya kugira ngo barebe ko bwacya.

Aho AFC/M23 ifatiye ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, yashyize imbaraga mu gusenya ibirindiro byose bya FDLR mu gihe Leta ya RDC yo yahisemo kugira uyu mutwe w’iterabwoba umufatanyabikorwa w’imena nk’ihuriro Wazalendo rihuza imitwe ya Mai Mai na Nyatura.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko abarwanyi ba FDLR bafashwe, bagacyurwa mu Rwanda kuva AFC/M23 yafata umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, ari benshi cyane ugereranyije n’abatashye mu gihe Leta ya RDC yahagenzuraga.

Mu Ugushyingo 2025, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC), Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza, yasobanuye ko mu mezi 10, u Rwanda rwakiriye abarwanyi barenga 200 ba FDLR.

Bigaragara ko mu gihe cyose AFC/M23 ikigenzura ibice byegereye umupaka w’u Rwanda, bitazorohera FDLR kubona aho imenera, ahubwo abazakomeza kwinangira bazahungira mu bice bya kure. Icyakoze abahisemo neza, bazafashwa gutaha, bahabwe ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Guverineri Bahati Erasto amaze iminsi asura abaturage mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru

Guverineri Bahati yatangaje ko abarwanyi ba FDLR ari ibivume

Abaturage bo muri Binza basabwe kwitandukanya na FDLR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa