Col. Kazarama ari kumwe na Lt Col Willy Ngoma nyuma yo gusubira muri M23
Yanditswe: Monday 29, Jul 2024

Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, bwa mbere yagaeagaye ari mu ruhame nyuma yo gusubira muri uyu mutwe.
Amafoto yagiye hanze yerekana uyu musirikare ari kumwe n’abarimo Lt Col Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi w’Igisirikare cya M23 ndetse n’umunyamakuru Magloire Paluku uheruka kwihuza n’uyu mutwe.
Ni amafoto yafatiwe mu Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera z’icyumweru gishize, ahaberaga umukino w’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe ’Amani Kwetu’.
Muri uku kwezi kwa Nyakanga ni bwo Kazarama wari umaze igihe aba mu Rwanda yemereye BWIZA ko yamaze gusanga bagenzi be ku rugamba.
Ni Kazarama wari umaze igihe atangaza ko yiteguye gusubira ku rugamba mu rwego rwo guha bagenzi be umusada.
Ati: "Twebwe nk’abasirikare ntabwo twabwirizwa kugenda, njyewe ndi umusirikare sinabwirizwa kugenda. Njyewe uyu munsi no kuba ntaranagiye ni uko narashwe, ni ukubera ko ndi Kajoriti. Nararashwe njya kwa muganga, ariko ndi tayari kugenda".
Kazarama mu kindi kiganiro yaherukaga guha BWIZA yari yavuze ko we na bagenzi be bategereje ko Gen Sultani Makenga uyobora M23 abahamagara mbere yo gusubira ku rugamba.
Ati: "Makenga yampamagara, atampamagara niteguye kugenda; ariko ampamagaye byaba byiza kurushaho kugira ngo amenye ngo umusirikare wanjye ameze ate, kuko ndi umusirikare we. Agomba kumenya ubuzima bwanjye n’ubw’abana bwanjye, kuko buramushinzwe".
Amakuru avuga ko mbere y’uko Kazarama asubira muri RDC Gen Makenga yari yabanje kumutumaho intumwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *