Congo: Indege ya gisirikare yakoze impanuka irashya irakongoka
Yanditswe: Sunday 01, Oct 2017
Indege ya gisirikare itwara imizigo yakoreye yakoze impanuka hashize iminota 10 ivuye ku kibuga cy’ indege 11 bahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye ku kibuga cy’ inge cy’ ahitwa N’djili mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo(Kinshasa).
Ushinzwe kuyobora indege ku kibuga cy’ indege Georges Tabora yavuze ko nyuma y’ iminota 10 iyi ndege ihagurutse yahise ihura n’ ikibazo cya tekinite itumanaho ryo mu ndege n’ abari ku kibuga rigaharara.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru yatangaje (...)

Radio Okapi dukesha iyi nkuru yatangaje ko ko aho iyi ndege yaguye ari naho yahiriye ari ahantu hakorerwa ibikorwa by’ ubuhinzi. Ngo nta muntu yahitanye mu bari mu gace yaguye.
Iyi ndege ngo yari yikoreye amabombe n’ ibindi bikoresho bya gisirikare ibijyanye mu mugi wa Bukavu.
Amakuru avuga ko imodoka zishinzwe gusimya inkongi zitoroherewe no kugera aho iyi ndege yahiriye kubera ikibazo cy’ imihanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *