skol

Cuba yatangiye kubura amavuta y’indege kubera ibihano bya Amerika

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Inzego zo muri Cuba zishinzwe ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere zaburiye ibigo byo muri uru rwego ko iki gihugu kigiye guhura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ibura ry’amavuta y’indege, kubera akato bashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itangazo ryagenewe abakora muri ubu bwikorezi ryashyizwe hanze ku wa 8 Gashyantare 2025 ritanzwe n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Havana (Jose Marti International Airport), rivuga ko ibibuga by’indege icyenda bya Cuba bitazaba bifite amavuta ahagije yahabwa indege zibigwaho guhera kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026.

Itangazo rivuga ko iki kibazo kizakomeza kubaho kugeza mu mpera za Werurwe 2026.

Mu mpera za Mutarama 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije ibihe bidasanzwe biha igihugu cye ububasha bwo kwibasira Cuba, harimo no guhana ibihugu byose bizayoherezamo ibikomoka kuri peteroli.

Hasinywe iteka rigena uburyo Amerika ishobora gushyiraho imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.

Ibigo by’ubwikorezi bijya i Havana, byari byagerageje kujya byongera amavuta mu ndege bikorewe mu bihugu nka Mexique cyangwa muri Dominican Republic, ariko bikavugwa ko amatike ashobora kwiyongera bikabangamira abagenzi.

Impuguke zigaragaza ko mu gihe nta yindi peteroli ibonetse vuba, Cuba ishobora guhura n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu n’ibibazo by’imibereho y’abantu.

Mu byo Amerika ishinja Cuba harimo kuba yarakiriye ikigo kinini kurusha ibindi cya gisirikare cy’u Burusiya gikora ubutasi hanze yabwo ndetse no guha uburenganzira udutsiko tw’abakora iterabwoba kuhakorera.

Ikindi Amerika iri kuziza Cuba ngo ni uko ikwirakwiza ingengabitekerezo y’aba-Communistes mu gice cya Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru kandi iyo miyoborere Amerika itayikozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa