skol

Cuba yigaramye Trump ku byo kugirana ibiganiro na Amerika

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel yatangaje ko nta biganiro igihugu cye kigeze kigirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Donald Trump uyiyobora yari yatangaje ko mu minsi ishize ibi bihugu bimaze igihe bidacana uwaka byongeye kugirana ibiganiro.

Ibi Trump yabibwiye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye ku wa 25 Mutarama 2026, aho yavuze ko Amerika imaze iminsi iri mu biganiro na Cuba gusa ntabwo yigeze atanga amakuru ahagije y’ingingo ibi bihugu byombi biri kuganiraho, ahubwo yavuze ko ibyo bizatangazwa nyuma.

Kuri uwo munsi kandi Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social yaburiye Cuba ko ikwiriye kwemera ibigize amasezerano bari kugirana na Amerika cyangwa ikazahagarikirwa ibintu byose byaturukaga muri Venezuela bijyayo.

Ati “Icyo nabwira Cuba ni uko yagakwiye kwemera amasezerano turi kugirana nayo kuko mu gihe bitabaye ibyo nta peteroli, nta mafaranga azongera kujya muri iki gihugu avuye muri Venezuela.”

Cuba yahoze ari inshuti ya hafi ya Venezuela kandi ikabona peteroli ihendutse ivuye muri iki gihugu kibarizwa mu bikize kuri uyu mutungo kamere. Icyakora kuva Perezida Nicolas Maduro yatabwa muri yombi na Amerika ibintu byarahindutse.

Perezida wa Cuba, Diaz-Canel yatangaje ko nta biganiro igihugu cye kigeze kigirana na Amerika, kereka ibijyanye n’ibibazo bito byerekeye n’abimukira.

Ati “Nk’uko amateka abigaragaza kugira ngo umubano wacu na Amerika uzakomere bizashingira ku mategeko mpuzamahanga aho kuba gukangana cyangwa ibindi bitari ngombwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa