Abimukira bahawe igihano cy’igifungo kirengeje umwaka umwe baratangira kwirukanwa burundu muri Denmark guhera tariki ya 1 Gicurasi 2026, nk’uko byatangajwe na guverinoma y’iki gihugu.
Minisitiri ushinzwe abimukira mu nshingano ze yavuze ko abimukira bakatiwe igihano kuva ku mwaka umwe udasubitse, bakoze ibyaha bikomeye birimo nk’urugomo no gufata ku ngufu, bagomba guhita birukanwa.
Imibare ya minisiteri ishinzwe abimukira yerekana ko 70% by’abimukira bakatiwe umwaka umwe cyangwa bagakora ibyaha bikomeye ari bo bamaze koherezwa mu bihugu bakomokamo.
Denmark ivuga ko iyi gahunda yo kwirukana abimukira bakoze ibyaha igamije kurengera abenegihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *