Depite Mukabalisa yegukanye umudali wa kabiri wa Zahabu mu mikino y’Inteko za EAC
Yanditswe: Monday 08, Dec 2025
Depite Mukabalisa Germaine yegukanye Umudali wa Zahabu mu gusiganwa metelo 400 n’uw’umuringa mu gusiganwa metelo 100, naho Depite Nyabyenda Damien yegukana Umudali wa Feza muri metero 400 mu mikino mpuzamahanga ihuza Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ni bwo Mukabalisa na Nyabyenda barushanyijwe na bagenzi be bagize Inteko mu Karere, mu mikino ikomeje kubera i Kampala muri Uganda.
Depite Mukabalisa Germaine amaze kwandika izina muri iyi mikino kuko mu mwaka ushize ubwo yaberaga i Mombasa yegukanye umudali w’umuringa mu gusiganwa metero 800.
Mu 2023, i Kigali, yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 400 mu gihe mu 2022, yari yegukanye umudali w’umuringa mu mikino yabereye i Juba muri Sudani y’Epfo.
Si we gusa uri guhagararira u Rwanda neza, dore ko na Nyabyenda Damien yegukanye uwa Feza muri metero 400.
Imikino mpuzamahanga ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byo muri EAC iri gukinwa ku nshuro ya 15, abayitabiriye ni abo mu bihugu bigize EAC birimo Uganda, Kenya, Tanzania, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo. Bahatanye mu mikino irimo Ruhago, Netball, gusiganwa ku maguru, gukurura umugozi [Tug-of-war], Volleyball, Golf na Basketball.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *