Depite wa USA yagaragaje impungenge ku mutekano w’abanyamulenge muri RDC.
Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2026
Depite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Wilson, yagaragaje ko Abanyamulenge bafite impamvu zifatika zo kugaragaza impungenge ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Washington ku wa 20 Mata 2026.
Iyi myigaragambyo yari igamije gusaba ubutabera no kumenyekanisha ibibazo by’umutekano bamaze igihe bahura nabyo, birimo ihohoterwa, ubwicanyi, kwimurwa ku gahato bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mu butumwa bwe, Joe Wilson yanenze ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kudafata ingamba zihagije zo gukemura ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bw’igihugu.
Yagaragaje kandi uruhare rw’umutwe wa FDLR mu guhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, asaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo guhagarika ibikorwa by’urugomo no kurinda abaturage.
Uyu mudepite yasabye ubuyobozi bwa RDC n’ubw’u Burundi kongera ubufatanye mu gushaka igisubizo kirambye, anasaba ko amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ashyirwa mu bikorwa byihuse, harimo naya Washington.
Yongeyeho ko ibibazo bya Congo bidakwiye kwiharirwa n’umuryango mpuzamahanga gusa, ahubwo ko abanyekongo bagomba kugira uruhare rugaragara mu kubikemura binyuze mu biganiro byubaka no mu miyoborere ishingiye ku mahoro.
Abitabiriye imyigaragambyo basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo kongera imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo, bashimangira ko amahoro arambye adashoboka hatabayeho ubufatanye mpuzamahanga.
Nubwo ibiganiro bya dipolomasi bikomeje mu karere k’ibiyaga bigari, umutekano muke burasirazuba bwa RDC ukomeje gutera impungenge.
Ibitero bikomeje kwiyongera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, byiyongera ku bibazo by’ubutabazi bwihutirwa n’imibereho mibi y’abaturage.
Imiryango mpuzamahanga, irimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeje gusaba ingamba zihamye zo kurinda abasivili, kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushyigikira inzira z’amahoro zirambye.
Abakurikiranira hafi ibibera muri RDC bagaragaza ko umutekano muri RDC ukomeje kuba muke, bityo hakenewe ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byo mu karere n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo haboneke igisubizo kirambye kirengera abaturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *