skol

Dogiteri yicishije umugore ibiyobyabwenge ubwo barimo bakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018

Umudogiteri ukomoka mu Budage witwa Dr. Andreas Niederbichler w’imyaka 42, yatawe muri yombi na polisi y’iki gihugu kubera kwicisha ikiyobyabwenge cya Cocaine umugore barimo bakorana imibonano mpuzabitsina.

Uyu mudogiteri yakoreye igikorwa cya kinyamaswa uyu mugore, kuko mbere yo guhura nawe kugira ngo baryamane yabanje gusiga ibi biyobyabwenge ku gitsina cye,umugore abanza gukorana nawe imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa biza kumuviramo urupfu.

Polisi yo mu Budage yavuze ko uyu mugabo ataribwo bwa mbere akoze aya mahano,kuko hari abandi bagore yahaye ibiyobyabwenge muri ubu buryo gusa bo ntibapfa.

Polisi ishinzwe iperereza mu gace uyu mudogiteri atuyemo yakoze iperereza ku bandi bagore baryamanye nawe,bayibwira ko bahuye n’uburwayi bukomeye,ntibubashe kubahitana.

Uyu mugabo wari umuhanga mubyo kubaga ndetse no guhindura imibiri y’abantu(Plastic Sargery) mu bitaro bya Ameos Hospital biherereye ahitwa Halberstad yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gupfira mu rugo rw’uyu mugabo.

Dr. Andreas Niederbichler yari asanzwe afite ibitaro mu rugo rwe,gusa ntiyabashije kurokora uyu mugore yahaye ibiyobyabwenge bikamuviramo urupfu.

Uretse kuba yakoreraga ibya mfura mbi abagore,uyu mudogiteri yafunguye urubuga rwa interineti yahuriragaho n’abakobwa bicuruza bagapanga uko bahura ngo abasambanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa