Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko hari amahirwe menshi y’uko igihugu cye n’Iran byagera ku masezerano agamije guhagarika amakimbirane ari hagati y’impande zombi mbere y’uko iki cyumweru kirangira.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu muri White House, Trump yavuze ko ibiganiro biri hagati ya Amerika na Iran biri gutera imbere neza, ku buryo bishoboka ko mu mpera z’iki cyumweru impande zombi zaba zimaze kumvikana.
Yagize ati: “Nk’uko amakuru mfite abigaragaza, ibiganiro birimo kugenda neza cyane kandi bishobora kurangira neza muri iyi weekend.”
Icyakora, ibyo Trump yatangaje ntibihura n’ibitekerezo bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, we wavuze ko ibiganiro bitaragera ku musaruro ufatika.
Araghchi yasobanuye ko nubwo Iran na Amerika bakomeje kuvugana no guhanahana ubutumwa, cyane cyane ku kibazo cy’ubushotoranyi bukomeje kugaragara i Beirut muri Liban, nta mwanzuro ufatika uragerwaho watuma havugwa intambwe ikomeye mu biganiro.
Icyizere cyo kubona amahoro hagati y’impande zombi cyongeye kugabanuka nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Amerika na Iran byongeye kugirana ibikorwa byo kurasana.
Iran kandi yashinjwe kongera kugaba ibitero muri Kuwait, by’umwihariko ku kibuga cy’indege cyaho, aho umuntu umwe yapfuye mu gihe abandi 63 bakomerekeye muri ibyo bitero.
Iran ivuga kandi ko ibiganiro na Amerika bikomeje kugorana kubera ibitero Israel ikomeje kugaba ku mutwe wa Hezbollah muri Liban. Tehran ivuga ko igihe ibyo bitero bitarahagarara, bigoye ko ibiganiro bigera ku musaruro ushimishije, kuko ibyo bikorwa bifitanye isano n’agahenge kari karumvikanyweho.
Ku ruhande rwe, Perezida Trump yavuze ko yifuza ko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran byakomeza ukwabyo, bitandukanye n’ibibazo cyangwa ibiganiro bireba Israel na Iran.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *