skol

Donald Trump yacishije bugufi Emmanuel Macron

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Amerika Donald Trump yashyize hanze ubutumwa yandikiwe na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bibazo bitandukanye birimo ibya Greenland, Iran, Ukraine n’ibindi byuharije Isi.

Ugitekereza ibihugu byibumbiye muri G7, ni ukuvuga ibihugu birindwi bikize cyane ku Isi wumvamo Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Buhinde, u Bushinwa n’ibindi.

Gusa mu migirire y’ibihugu bikomeye Amerika ihorana ijambo risumba iry’ibindi nubwo mu ruhame abakuru b’ibihugu bagaragaza ubwubahane ku buryo utamenya usumba undi.

Muri manda ya kabiri ya Donald Trump yatangiye muri Mutarama 2025, yakunze kwandagaza bamwe mu bakuru b’ibihugu yaba abo bahuye imbonankubone mu biro bye cyangwa bigakorerwa mu itangazamakuru.

Ingingo igezweho muri politiki mpuzamahanga ya Donald Trump ni iyo kuzuza akanama gashinzwe kongera kubaka Gaza, kazwi nka ‘Board of Peace’.

Perezida Trump yabanje kugashyiramo abayobozi bo hafi ye, ariko nyuma atumira abakuru b’ibihugu barimo Vladimir Putin w’u Burusiya, Emmanuel Macron n’abandi. Gusa Macron we yahise yerura ko atazinjira muri aka kanama.

Trump ati “Nta muntu umukeneye kuko agiye kuva ku butegetsi vuba aha.”

Aya magambo yakurikiye ubutumwa Trump yashyize ku rubuga rwe ‘Truth Social’ burimo ubutumwa bugufi yandikiranye na Perezida Emmanuel Macron.

Macron yamwandikiye ati “Turemeranya kuri Syria. Twakora ibintu bikomeye kuri Iran.”

Ageze kuri Greenland Perezida Macron ati “ntabwo nsobanukiwe ibyo uri gukora kuri Greenland.”

Umwe mu ba hafi ba Macron yemereye CNN ko ubutumwa Trump yashyize hanze ari ukuri.

Amerika yari iherutse gutangaza umusoro wa 10% ku bihugu icyenda by’i Burayi birimo n’u Bufaransa bizira kwitambika umugambi wa Amerika wo kwigarurira Greenland. Perezida Macron yavuze ko iyi misoro itakwihanganirwa.

U Bufaransa bwemera ko imisoro igamije guhindura umurongo wabwo wa politiki mpuzamahanga itakwihanganirwa.

Trump kandi yashyize hanze ubutumwa yandikiranye na n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Gen Mark Rutte amushimagiza, ndetse ashyize imbaraga mu gushaka igisubizo ku hazaza ha Greenland.

Mbere yaho gato Trump yari yanditse ko yagiranye ibiganiro byiza Gen Mark Rutte kuri telefone ku ngingo zijyanye na Greenland.

Trump witabiriye inama izwi nka World Economic Forum ibera i Davos mu Busuwisi, yiteguye kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ingeri zitandukanye ku bibazo bya Greenland.

Abasesengura politiki mpuzamahanga bagaragaza ko ubutumwa bwashyizwe hanze na Trump bugaragaza ko umubano hagati y’impande zombi wajemo agatotsi.

Perezida Macron yanasabye Trump ko yazanyura i Paris ku wa Kane bakaganira ku bibazo bitandukanye birimo ibya Greenland, Iran, Syria, na Ukraine.

Hari n’ababirebeye mu ndorerwamo y’uko Trump yashakaga kwereka Isi ko abakuru b’ibihugu bafatwa nk’abatinyitse iyo baganira na we baba bitwararitse mu biganiro bitandukanye bagirana.

Kuva inkundura yo kwigarurira ikirwa cya Greenland itangiye, abakuru b’ibihubu by’u Bufaransa na Amerika ntibabura guterana amagambo, Macron ashinja Trump gushaka gutera umugongo abo basanzwe bakorana, mu gihe Trump asanga Macron ntacyo akivuze cyane kuko manda ye ya kabiri yenda kurangira, bivuze ko mu gihe gito atazaba akiri ku butegetsi.

Mu bihe bitandukanye Trump yagiye yifatira ku gahanga abayobozi b’ibihugu

Mu bihe byashije Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yabaye uwa mbere wigirijweho nkana na Perezida Donald Trump ubwo yari yamwakiriye muri White House bagiye kuganira ku gusoza intambara imaze imyaka ine ihanganishije u Burusiya na Ukraine.

Muri Mata 2025 Perezida Trump yibasiye Zelenskyy wari ukomeje kwihagararaho mu byerekeye amasezerano yo kurangiza intambara.

Ati “Ntacyo akwiye kuvuga! Ikibazo cyo muri Ukraine kirakomeye. Akwiye kwemera amasezerano y’amahoro cyangwa se akarwana indi myaka itatu mbere yo kubura igihugu cyose.”

Trump kandi yacishije bugufi Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo muri White House amwemeza ko abazungu bicwa ndetse hari amarimbi menshi yuzuye kubera gushyingurwamo buri munsi.

Trump kandi yacishije bugufi Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo muri White House, amwemeza ko abazungu bicwa

Muri Mata 2025 Perezida Trump yacishije bugufi Zelenskyy wari ukomeje kwihagararaho mu byerekeye amasezerano yo kurangiza intambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa