Perezida Donald Trump, uri mu rugendo rugana mu China guhura na Xi Jinping, yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa Kabiri nijoro ikarita ya Venezuela iriho ibendera rya Amerika, hejuru yayo handitseho amagambo agira ati "Leta ya 51”.
Ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi, umunyamakuru wa Fox News yavuze ko Trump yamubwiye kuri telefone ko ari “gutekereza” ku komeka Venezuela kuri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’intara yayo ya 51.
Mbere yaho, Canada na Greenland na byo byari byaravuzweho amagambo nk’ayo n’uyu mutegetsi wa Amerika, ibintu byateje imyigaragambyo ikomeye ndetse no kwamaganwa n’inzego za leta n’abaturage b’ibyo bihugu.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Amerika yavanyeho uwari perezida wa Venezuela Nicolás Maduro ubwo yagabaga igitero cya komando kikamufatira mu rugo rwe i Caracas we n’umugore we bakajya gufungirwa muri Amerika.
Uwari visi perezida we, Delcy Rodríguez ubu ni we utegeka iki gihugu kiri mu bikungahaye ku bitoro byinshi ku isi, bamwe banenga ko yaba agendera ku mabwiriza n’igitutu cya Washington.
Abantu benshi, cyane cyane abo muri Venezuela, bamaganye bikomeye iyi foto yatangajwe na Trump.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *