skol
fortebet

Donald Trump yibasiye bikomeye Harris Kamala bahanganye

Yanditswe: Friday 16, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump umaze iminsi yibasira Kamala Harris bari guhanganira ku mwanya wa Perezida, yahishuye impamvu abikora anagaruka ku kuba abona uyu mugore nta bwenge afite bwo kuyobora.

Sponsored Ad

Mbere hose Donald Trump ataraba Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakunze kurangwa no kuvuga nabi Abanyapolitiki bagenzi be. Kuva yakwijira White House akanayisohokamo, byakomeje uko, kugeza magingo aya ari kwiyamamariza kongera kuba Perezida.

Mu minsi ishije ubwo Perezida Biden yakuragamo ake karenge agasimburwa na Visi Perezida Kamala mu byo kwiyamamaza, byahinduye isura kwa Trump dore ko buri munsi usanga yamutangajeho ibintu bitandukanye gusa byiganjemo amagambo y’isebanya n’ibitutsi.

Ibi byatumye mu cyumweru gishize abashinzwe kwamamaza Kamala basohora itangazo rimusaba kurekera gukoresha amagambo y’isebanya ndetse ko ibyo akora bigaragaza ko ‘asuzugura’ Kamala Harris.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo Trump yaganiraga n’itangazamakuru aho yari yaritumiwe ku kibuga cya Golf yubatse mu mujyi wa New Jersey, yabajijwe icyo atekereza ku kuba yarashinjwe gusuzugura Kamala no kumusebya mu ruhame.

Mu gusubiza Trump utigeze ashidikanya yagize ati: ‘Nta kibazo kindi mfitanye nawe. Ibyo muvugaho ni ukuri ni nayo mpamvu bimubabaza”.

Trump yakomeje ati: “Abavuga ko musuzugura ni byo koko, simwubaha kuko mbona nta bwenge afite bwo kuyobora iki gihugu. Sinigeze mwubaha na mbere kuko ubusanzwe njye nubaha abantu bashoboye, abantu bafite icyo bakorera igihugu. Kamala rero mbona ibyo byose atabishoboye ntabwo akwiriye icyubahiro cyanjye”.

CNN yatangaje ko nyuma yaho Trump yavuze ko atubaha Kamala kuko atamubonamo ubwenge, yakomeje anavuga ko bizamworohera cyane kumutsinda mu matora kurusha uko yari gutsinda Biden. Ibi Trump abivuze mu gihe baherutse kwemeranya ko ku itariki 10 Nzeri bazahurira mu kiganiro mpaka gitegerejwe na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa