skol

Dosiye ya Epstein yakoze kuri Lawrence H. Summer wabaye Minisitiri w’Imari muri Amerika

Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026

featured-image

Uwabaye Minisitiri w’Imari muri Amerika, Lawrence H. Summer akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Havard yatangaje ko ku mpera z’umwaka w’amashuri azahita asezera mu kazi.

Larry Summers yabaye Minisitiri w’Imari mu 1999 kugeza mu 2001. Iyi nzobere mu bukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Havard yafashe icyemezo cyo gusezera ku mirimo yo kwigisha muri kaminuza kubera kugaragara mu nyandiko z’ikirego cya Epstein.

Reuters yanditse ko kuva inyandiko z’ikirego cya Epstein zashyirwa hanze, Lawrence H. Summer yagiye ku gitutu kubera umubano wihariye yari afitanye na Epstein nubwo nta makosa agaragazwa yakoze.

Summers yahagaritse kwigisha no kuyobora ishami rya Business muri Kaminuza ya Havard ajya mu kiruhuko, nyuma y’uko itangaje ko izakora isuzuma ku bantu bose bagaragaye mu nyandiko z’ikirego cya Epstein washinjwe ibyaha byo gucuruza abana b’abakobwa hagamijwe kubasambanya.

Itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Kaminuza ya Havard, Jason Newton, rivuga ko “mu bifitanye isano n’igenzura rikomeje rikorwa na Kaminuza ku nyandiko zifitanye isano na Jeffrey Epstein zasohowe na Leta Harvard Kennedy School Dean Jeremy Weinstein yemeye ubwegure bwa Professor Lawrence H. Summer ku mwanya we w’ubuyobozi muri Mossavar-Rahmani Center for Business and Government.”

Lawrence H. Summer azakomeza kuba mu kiruhuko yasabye kugeza igihe umunsi we wo kwegura uzagerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa