skol

Dosiye ya Epstein yashyize Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu mazi abira

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Abadepite bahagarariye ishyaka ry’Abakozi muri Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bamenyesheje Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, ko iminsi ye kuri uyu mwanya ibaze nyuma y’aho bimenyekanye ko yahaye akazi Peter Mandelson wabaye inshuti ya Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha birimo gushora abana mu busambanyi.

Dosiye ya Epstein wapfiriye muri gereza mu 2019 ikomeje kuvugisha benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu byinshi, nyuma y’aho hasohotse inyandiko nyinshi zigaragaza umubano wihariye yagiranye n’abakomeye mu gihe yakoraga ibikorwa by’ishoramari.

Byamenyekanye ko ubwo Starmer yagiraga Mandelson Ambasaderi w’u Bwongereza muri Amerika muri Gashyantare 2025, yari azi ko uyu mudipolomate yabaye inshuti ya Epstein. Uyu muyobozi yabyemereye abadepite ku wa 4 Gashyantare 2026, ariko asobanura ko atari azi ko uyu mubano wari ukomeye.

Imbere y’abadepite bamunnyegaga, Starmer yagize ati “Mandelson yagambaniye igihugu cyacu, Inteko n’ishyaka. Bwana Perezida, yabeshye itsinda ryanjye kenshi ubwo yabazwaga ku mubano we na Epstein mbere no mu gihe cy’inshingano ze nka Ambasaderi. Ndicuza kuba naramuhaye inshingano. Iyo menya ibyo nzi uyu munsi, ntiyari kwegera Guverinoma.”

Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko ubwo Mandelson yahatwaga ibibazo mbere yo gutangira inshingano nka Ambasaderi, yavuze ko umubano we na Epstein wari hafi ya ntawo kandi ko bombi nta byinshi bari baziranyeho. Amakuru y’impamo yemeza ko ubwo Epstein yari muri gereza, uyu mudipolomate yagumye mu nzu ye.

Abadepite batoye umwanzuro usaba ko inyandiko zigaragaza umubano wa Epstein na Mandelson zishyirwa ku mugaragaro kugira ngo ukuri kose kugaragare, ariko Polisi yasobanuye ko byasaba gutegereza iperereza ryatangiye kuri iyi dosiye rikarangira.

Simon Hoare wo mu ishyaka ry’Aba-Consérvateurs yatangaje ko Polisi y’u Bwongereza idashobora kuvuguruza umwanzuro w’Inteko, bityo ko inyandiko zigaragaza umubano wa Epstein na Mandelson zikwiye gushyirwa ahabona.

Ati “Polisi ntifite ububasha ku cyifuzo cy’iyi Nteko. Ikiriho ni uko Guverinoma izitanga cyangwa ntibikore. Ariko ndagira ngo mbamenyeshe ko batategeka iyi Nteko icyo igomba gukora.”

Abadepite benshi bo mu ishyaka ry’Abakozi bagaragaje ko batengushywe na Minisitiri w’Intebe, bamumenyesha ko inyandiko nizisohoka, bikagaragara ko koko Mandelson yari afitanye na Epstein umubano ukomeye, bashobora kuzashyigikira itora ryo kumweguza kuko byaba bishimangira ko yashyigikiye ihohoterwa rikorerwa abana.

Umwe muri aba badepite wanabaye Minisitiri, yatangarije The Guardian ati “Muri iyi minsi turi mu bihe bibi ariko ntekereza ko ibi ari byo bibi cyane. Icyizere kirarangira. Ubwanjye sinizeye niba nakwiyizera ku buryo nashyigikira Minisitiri w’Intebe mu itora ryo kumuraho icyizere.”

Mugenzi we yagize ati “Ni twebwe tutari twarakoze ibi bintu. Igihe kirageze ngo dutangire bundi bushya, vuba cyane.”

Mu kiganiro na BBC, undi mudepite yavuze ko nyuma y’aho aya makuru amenyekanye, Minisitiri w’Intebe akwiye “gutekereza cyane ku gifitiye igihugu akamaro kanini n’igifitiye ishyaka rye akamaro kanini.

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ry’Aba-Consérvateurs, Kemi Badenoch, yatangaje ko ari intsinzi kuba abadepite babo bahatiye Starmer kugaragaza ukuri kuri iyi dosiye, akabikora, nyuma y’aho Guverinoma ayoboye igerageje kugupfukirana.

Uyu munyapolitiki yatangaje ko “umuntu ashobora kubura akazi ke” kubera dosiye y’umubano wa Epstein na Mandelson.

Byahishuwe ko Jeffrey Epstein na Peter Mandelson bari inshuti magara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa