skol
fortebet

Uganda: Dr Miria Matembe arashijwa ivangura n’amacakubiri nyuma yo kwibasira Gen. Muhoozi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 01, Jul 2026

Uganda: Dr Miria Matembe arashijwa ivangura n'amacakubiri nyuma yo kwibasira Gen. Muhoozi

Sponsored Ad

skol

Urukiko rwa Luzira muri Uganda rwategetse ko Dr Miria Matembe, wahoze ari Minisitiri w’uburere mbonezabupfura, afungwa by’agateganyo muri gereza ya Luzira nyuma yo gukurikiranywaho icyaha cyo guteza amacakubiri.

Matembe yagejejwe imbere y’Urukiko ku wa 30 Kamena 2026. Ubushinjacyaha bwamusobanuriye ko muri Kamena 2026, mu gace ka Nakawa, hari amagambo yatangarije kuri DK TV Uganda, avuga ko imisoro y’abaturage ikoreshwa mu nyungu z’abayobozi bo mu bwoko bw’Abanyankore. Ubushinjacyaha buvuga ko ayo magambo ashobora guteza urwango n’amacakubiri mu baturage.

Nubwo Matembe yahakanye ibyaha aregwa, anasaba kurekurwa by’agateganyo kubera uburwayi, urukiko rwarabyanze rusobanura ko nta nyandiko z’ubuvuzi zihagije zatanzwe. Rwategetse ko afungwa by’agateganyo.

Mu gihe dosiye ye ikiri gukurikiranwa, Matembe, uzwi nk’umwe mu bagize uruhare mu itegurwa ry’Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995, akomeje kugarukwaho cyane mu nkuru za politiki yo muri icyo gihugu.

Matembe atangiye gukurikiranwa n’inkiko nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba atangaje ko yafunze uyu mugore.

Ibi byakurikiwe n’andi magambo akakaye Muhoozi yagiye ashyira kuri X, agaruka kuri uyu mugore.

Mu minsi yabanje kandi, hari amakuru yavugaga ko Matembe yari yaraburiwe irengero nyuma y’uko inzu ye isatswe n’inzego z’umutekano, bikaza gukurikirwa n’ifatwa ry’abari inshuti ze za hafi.

Ikibazo cya Gen Muhoozi na Matembe cyatewe n’amagambo uyu mugore yagiye amuvugaho mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro Matembe yagiranye na The Newsroom Ug, kijya hanze ku wa 20 Kamena 2026, yumvikanye anenga uburyo Perezida Museveni n’umuhungu we bayoboye igihugu.

Ati “Perezida Museveni ajya mu ishyamba n’abana bacu bose, avayo avuga ko agiye kuzana impinduka ariko aho tugeze igihugu cyose agishyira mu maboko y’umuryango we[…] Umuhungu we witwa Muhoozi icyo mutazi ni uko abagore bose bava muri Ankole mubona bakomoka mu muryango wa Perezida, kugeza ubu birangora no kumwita Perezida, sinshaka kumutuka ariko birankomerera kumwita Perezida kuko sintekereza ko ari we uyoboye, twamuhaye amajwi yacu amaze kuyabona, ubutegetsi abuha Umuhungu we Muhoozi, Muhoozi ni igiki?”

Iki kiganiro nicyo cyakomotseho ibyaha Matembe aregwa cyane cyane hashingiwe ku magambo yatangaje agaragaza ko Uganda iri mu maboko y’Abanyankole.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa