skol
fortebet

DRC: Sake Kuri Uyu Wambere Rwongeye Kwambikana muri Teritwari ya Masisi

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo Kuri uyu wa mbere taliki 29 Nyakanga 2024 mu gace ka Saké ho muri Teritwari ya Masisi biravugwa ko hazindukiye imirwano ikomeye yahuje umutwe w’inyeshyamba za M23 n’ ihuriro ry’ abarwanyi ba wazalendo n’ igisirikari cya leta FARDC.

Sponsored Ad

Mu makuru dukesha imboni zacu ziri muri ibyo bice avugako mu gace ka Sake habyukiye imirwano mu masaha ya mugitondo cya kare hagati ya M23 n’ihuriro rya Wazalendo na FARDC .

Ni mu gihe kandi ku mugoroba w’ ejo ku cyumweru taliki 28 Nyakanga 2024 hari hiriwe havuga amasasu mu mirwano yabaye hagati ya M23 n’ ihuriro rya Wazalendo na FARDC n’abo bafatanije ni mu gihe kandi Amasasu menshi yaramutse avuza ubuhuha hagati y’abatwanyi ba wazalendo bari kurasana mu kibaya cya Nzulo.

Muri iyo migwano M23 yafatiyemo ibikoresho bya Gisirikare .ibyo biri kuba mugihe abategetsi ba AFC Benshi bamaze kwirukanwa ndetse banamburwa n’ubwenegihugu na leta ya Kinshasa.

Ku ruhande rwa AFC /M23 bavuga ko icyo ari ikimenyetso simusiga ko uburasirazuba bwa Congo, Leta itabufata nk’aho ari muri Congo, ngo rero niba batabashaka babirukanane k’ ubutaka bwabo.

Source;Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa