skol
fortebet

Ebola: Amerika ishobora gufatira ingamba n’abaturuka mu Burayi nibutubahiriza amabwiriza yayo

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 10, Jun 2026

Ebola: Amerika ishobora gufatira ingamba n'abaturuka mu Burayi nibutubahiriza amabwiriza yayo

Sponsored Ad

skol

Ku wa Gatatu, ibinyamakuru De Morgen na Het Laatste Nieuws byatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagejeje ku Bubiligi ubusabe, binyuze kuri Ambasaderi wayo Bill White, bwo gufata ingamba zikumira abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwinjira muri icyo gihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Amakuru atangwa n’abadipolomate b’Abanyamerika bakorera mu Burayi agaragaza ko bahawe amabwiriza aturutse i Washington yo kumenyesha no kuburira ibihugu bakoreramo iby’ingaruka zishobora guterwa n’iki cyorezo. Mu gihe Amerika yitegura kwakira imikino y’Igikombe cy’Isi, biteganyijwe ko ibihugu by’u Burayi bishobora gusabwa gukurikiza ingamba zikomeye zijyanye no gukumira Ebola nk’izashyizweho na Amerika. Hari amakuru avuga ko mu gihe ibyo bitakorwa, Amerika ishobora no gufatira ingamba abantu baturuka mu Burayi.

Nk’uko De Morgen ibivuga, Guverinoma y’u Bubiligi yamaze kwakira ubu busabe bwatanzwe binyuze kuri Ambasaderi Bill White. Byongeye kandi, abaturage b’Ababiligi baturuka mu bice bya Afurika byibasiwe na Ebola basabwa kubahiriza igihe cy’akato mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.

Icyakora, Minisitiri w’Ubuzima bw’Abaturage mu Bubiligi, Frank Vandenbroucke, ntaragaragaza ubushake bwo guhita ashyira mu bikorwa icyifuzo cya Amerika, ahubwo akomeje kugendera ku mabwiriza atangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Nubwo kugeza ubu nta muntu uragaragaraho Ebola muri Amerika, ubuyobozi bw’icyo gihugu buhangayikishijwe n’uko iki cyorezo gishobora kuhinjizwa n’umubare munini w’abafana bategerejwe mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi. Kuva hagati muri Gicurasi, Amerika yamaze gufata icyemezo cyo kutemerera kwinjira ku butaka bwayo abantu baturuka muri RDC cyangwa Uganda badafite ubwenegihugu bwa Amerika cyangwa uburenganzira bwo kuhatura burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa