skol

El Salvador: Uwahoze ari ibandi yakatiwe gufungwa imyaka 1335

Yanditswe: Monday 22, Dec 2025

featured-image

Leta ya El Salvador yakatiye umwe mu bahoze mu mutwe w’abagizi ba nabi wa Mara Salvatrucha (MS-13) igifungo cy’imyaka 1.335, mu gihe abandi bagenzi be 10 bahawe imyaka iri hagati ya 463 na 958.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byatangaje ku rubuga rwa X ko abantu 248 bagize MS-13 bahawe ibihano bikomeye ku byaha birimo ubwicanyi, kurigisa abantu hamwe n’ibindi byaha bitandukanye.

Amakuru dukesha The Guardian avuga ko umwe muri aba bantu yakatiwe igifungo cy’imyaka 1.335, mu gihe abandi 10 bahawe ibihano biri hagati y’imyaka 463 na 958.

Kuva muri Werurwe 2022, Perezida Nayib Bukele yatangije ibikorwa byo guhashya imitwe y’abagizi ba nabi binyuze mu bihe bidasanzwe byemerera inzego z’umutekano gufata abantu nta mpapuro zo kubata muri yombi.

Kugeza ubu, abantu barenga 90.000 bamaze gufatwa, mu gihe abarenga 8.000 barekuwe nyuma yo gusanga ari abere, nk’uko bitangazwa n’inzego za Leta.

Nubwo izi ngamba zagabanyije cyane ubwicanyi ku kigero kitigeze kibaho muri El Salvador, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja inzego z’umutekano guhonyora uburenganzira bwa muntu igihe ziba ziri mu bikorwa byo guta muri yombi aba bagizi ba nabi.

Guverinoma ya El Salvador ivuga ko MS-13 n’itsinda rya Barrio 18 ari byo byihariye ubwicanyi bwahitanye abantu bagera ku 200.000 mu myaka 30 ishize. Iyi mitwe yombi yigeze kugenzura hafi 80% by’igihugu, El Salvador ikaba yari mu bihugu bifite igipimo cyo hejuru cy’ubwicanyi ku Isi.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byavuze ko ayo matsinda yamburaga abacuruzi, abasaba amafaranga kugira ngo atabagirira nabi. Bimwe mu bigo by’ubucuruzi byamaze igihe kinini byarafunze imiryango bitewe n’iterabwoba.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize MS-13 n’andi matsinda amwe yo muri Amerika yo hagati n’iy’Epfo ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba mpuzamahanga.

Abahoze mu mitwe y’abagizi ba nabi muri El Salvador bafungwa mu buryo bwihariye, ndetse bagahabwa ibihano bikakaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa