skol

Elon Musk na Bill Gates bongeye kwisanga mu nyandiko za Epstein

Yanditswe: Sunday 01, Feb 2026

featured-image

Inyandiko zigizwe na paji zisaga miliyoni 3, amafoto ibihumbi 180 n’amashusho 2000 bivuga kuri Jeffrey Epstein, byashyizwe hanze ku busabe bwa Minisiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse hagaragaramo amazina akomeye.

Izi nyandiko zashyizwe hanze zigaruka ku biganiro hagati ya Epstein n’abakomeye barimo na Donald Trump, Elon Musk na Bill Gates.

Trump yemera ko yagiranye ubushuti na Jeffrey Epstein, gusa avuga ko batari bagicana uwaka ndetse atigeze amenya ibyaha yakoze bishingiye ku ishimishamubiri no gusambanya abana, ndetse ahakana ubufatanyacyaha kandi nta bimenyetso bimushinja biraboneka.

Elon Musk na we ni umwe mu bikomerezwa byagaragaye muri izi nyandiko, nubwo nta cyaha ashinjwa, Musk yagaragaye ahererekanya ubutumwa bwa email na Epstein mu 2013, aho yamubazaga umunsi uzaba udasanzwe mu birori yateguraga byaberaga ku kirwa, aho benshi bavuga ko byakorerwagamo ibyaha.

Mu Ugushyingo 2013, aba bombi bahererekanyije ubutumwa Epstein abaza Musk abantu azakenera ko kajugujugu izana ku kirwa, undi amusubiza ko ari umugore we wenyine. Gusa uru rugendo ntirwigeze rubaho.

Bill Gates na we yagaragaye muri izi nyandiko. Hari ubutumwa bugaruka ku kuba uyu mugabo yari inshuti na Epstein bikanavugwa ko hari indwara yandujwe n’umukobwa w’Umurusiya yari yahawe na Epstein.

Mu butumwa bwashyizwe hanze hari aho Bill Gates yandikira Epstein, amusaba imiti kugira ngo atanduza uwari umugore we, Melinda Gates iyi ndwara.

Kugeza ubu umuvugizi wa Gates yavuze ko ibi bivugwa ari ibihuha, ndetse ko Epstein yaba yaranditse ubu butumwa mu rwego rwo guharabika Bill Gates.

Mu 2008 Jeffrey Epstein yakatiwe n’inkiko igihano cy’amezi 18 ndetse ajyanwa muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka gusambanya umwana w’imyaka 14 no gukoresha imibonano mpuzabitsinda ku gahato n’ubucuruzi bushingiye ku ishimishamubiri.

Mu 2019 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza abana hagamijwe kubasambanya, apfira muri gereza yiyahuye nubwo bitavuzweho rumwe.

Jeffrey Epstein yapfiriye muri gereza muri 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa