Elon Musk yanditse amateka ku Isi nyuma yo kuba umuntu wa mbere ugize umutungo ubarirwa muri miliyari z’amadolari.
Uyu mugabo w’imyaka 54 yageze kuri aka gahigo nyuma y’uko SpaceX, sosiyete ye ikora ibyogajuru, satellite n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, ishyize imigabane yayo ku isoko bwa mbere.
SpaceX yakusanyije miliyari 75 z’amadolari ku isoko ry’imari n’imigabane, bikaba byahise bizamura agaciro k’umutungo wa Musk ku buryo butigeze bubaho ku wundi muntu ku Isi.
Ubu imigabane afite muri SpaceX yonyine ifite agaciro ka miliyari 866 z’amadolari.
Iyo ushyize hamwe imigabane afite muri SpaceX, Tesla n’izindi sosiyete ze, umutungo wa Musk ushobora kurenga tiliyari 1,1 y’amadolari.
Musk ni umwe mu bashoramari bafite izina rikomeye ku Isi, aho ibikorwa bye bigera mu nzego zitandukanye zirimo imodoka zikoresha amashanyarazi, ibyogajuru, ubwenge bw’ubukorano, imbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Yamenyekanye cyane binyuze muri Tesla na SpaceX, mbere yo kugura Twitter kuri miliyari 44 z’amadolari mu 2022, akayihindurira izina ikitwa X.
Nubwo afite abamufata nk’umuntu w’indashyikirwa mu guhanga ibishya, Musk akomeje no kunengwa kubera uburyo yivanga muri politiki, imikorere ye itavugwaho rumwe n’impungenge z’uko ubukungu bw’ibigo bye bushingiye cyane ku izina rye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *