skol
fortebet

Elon Musk yahombye 25% by’umutungo we kubera uruhare agira muri politiki ya Trump

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe Elon Musk, akaba na nyiri sosiyete ya Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, yahombye miliyari 113$, ni ukuvuga 25% by’umutungo rusange we kuva Perezida Donald Trump yatangira manda ye ya kabiri muri Mutarama 2025.

Sponsored Ad

Icyo gihombo ahanini cyatewe n’uko imigabane ya Tesla yataye agaciro ku rugero rwa 33% kubera imyigaragambyo yibasiye imodoka zayo kuva muri Mutarama 2025.

Bloomberg yatangaje ko mu mezi atatu ya mbere ya 2025 ari bwo Tesla yinjije amafaranga make cyane ugereranyije n’indi myaka yabanje.

Musk uyoboye ikigo gishinzwe kunoza imikorere ya leta (DOGE) yari yasezeranyije ko azagaruza miliyari 2.000$ zakoreshwaga nabi ariko mu bimaze guhagarikwa hagarujwe miliyari 160$.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko igihe amaze muri guverinoma cyamugizeho ingaruka, ndetse ko agiye kukigabanya.

Kuba Musk yarashyigikiye politiki za Trump byagize ingaruka ku isura ye. Ubu, 54% by’Abanyamerika ntibamushyigikiye nyamara muri Gashyantare 2025 bari munsi ya 50%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa