
Umunyemari Elon Musk na Donald Trump bari basanzwe ari nk’agati k’inkubirane, ubu ntabwo bari kumvikana neza, bitewe n’uko uyu nyiri X yagaragaje ko atishimiye umushinga w’itegeko rijyanye n’ibyo Amerika ishoramo amafaranga, akavuga ko ugayitse.
Musk uherutse gusezera nk’umukozi mu butegetsi bwa Amerika yanenze uwo mushinga urimo no kugabanya imisoro, agaragaza ko kuwemeza ari amakosa akomeye ashobora kujyana igihugu mu manga, aho ibyo gisohora bizajya biruta ibyo cyinjiza.
Ni umushinga ugaragaza uburyo bwo gushora amafaranga muri gahunda zitandukanye za leta, mu gutanga serivisi ndetse n’ibyo igihugu kizakoresha muri rusange. Ubusanzwe wemezwa n’Inteko Ishinga Ametegeko mbere y’uko usinywa na Perezida.
Uyu mushinga ugaragaza ko uzagabanya imisoro ingana na miliyari 5000$, ariko hagashyirwaho uburyo bw’imisoro bushya, hakagabanywa hafi miliyari 2000$ ku mafaranga Amerika itakazaho amafaranga birimo na gahunda zo guteza imbere ubuzima n’ibindi.
Icyakora muri uwo mushinga biteganyijwe ko mu gisirikare hazongerwamo miliyari zirenga 150$ yo kugura ibikoresho n’ibindi.
Ni umushinga watowe n’abadepite, icyakora ikinyuranyo kiba gito, kuko abawemeje bari 215 mu gihe abawanze ari 214.
Kuri X, Musk yashyizeho ubutumwa buvuga ko uwo mushinga w’itegeko nta cyo umaze ndetse uteye isoni.
Ati “Ni ikimwaro ku bawutoye ndetse muzi neza ko mwakoze amakosa.”
Musk yavuze ko uwo mushinga utesha agaciro ingufu yashyize mu kugabanya amafaranga atari ngombwa Amerika itakaza mu bintu bitandukanye, ndetse ko ushobora kuzashyira abaturage mu myenda.
Nubwo Musk yatangije kujora imishinga ya Trump, mu minsi ishize bombi bari babanye neza na cyane ko bivugwa ko uyu munyemari yahaye Trump miliyoni zirenga 300$ yo kumufasha kwiyamamaza.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika Karoline Leavitt, yatanze igitekerezo ku butumwa bwa Trump avuga ko uwo mushinga ari munini ukaba unoze ndetse ko awushyigikiye kabone nubwo hari abawunenga.
Nubwo Trump yari yabanje gushimira Musk ku bikorwa yagezeho byo kugabanya amafaranga atari ngombwa, ntabwo iyo ntego yagezweho kuko byatekerezwaga ko byibuze hazagabanywa nka miliyari 2000$. Icyakora urwego rwa DOGE Musk yari ayoboye rwabigezeho ku kigero cya 8%, aho hagabanyijwe miliyoni 175$.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *