Icukumbura ryagaragaje ko Jeffrey Epstein wakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abakobwa hagamijwe kubakoresha ubusambanyi yacumbikiraga mu Bwongereza abagore hagamijwe kubakoresha ubusambanyi cyangwa kubacuruza ku babasambanya.
BBC yakoze iri cukumbura yagaragaje ko Epstein yatangiye kujya atuza aba bagore mu nyubako zo muri Kensington na Chelsea.
Inyandiko zashyizwe hanze zigaragaza ko hari ibyubako enye Epstein yakodeshejemo igorofa imwe muri buri nyubako, ndetse abagore batandatu bigaragara ko bazitujwemo bari mu batangabuhamya basambanyijwe.
Abagore benshi Epstein yacumbikiye mu Bwongereza harimo abo mu Burusiya, mu Burasirazuba bw’u Burayi n’ahandi. Ibi bikorwa byabaye nyuma y’uko Polisi y’u Bwongereza ihagaritse iperereza harebwa niba Virginia Giuffre mu 2015 yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ajyanwa mu Bwongereza.
BBC yanditse ko bamwe muri abo bagore bacumbikiwe mu Bwongereza bakoreshejwe na Epstein mu gushaka abandi bagore bo kujyana mu busambanyi.
Amakuru yagaragaje ko byashobokaga ko Polisi y’u Bwongereza yari gutangiza iperereza kuri Jeffrey Epstein kubera ibyo Giuffre yavuze ko yacurujwe ngo aryamane na Andrew Mountbatten-Windsor mu 2001. Andrew Mountbatten-Windsor yabihakanye yivuye inyuma ariko birangira yambuwe ikamba ry’igikomangoma kubera amakuru amugaragaraho mu nyandiko z’ikirego cya Epstein.
Bamwe mu bayobozi bo mu Bwongereza kandi mu 2020 bari babizi ko Epstein yakodesheje igorofa rimwe mu nyubako zo muri iki gihugu.
BBC kandi yabonye bumwe mu butumwa Epstein yandikiye umukobwa wabaga mu nzu yakodesheje mu Bwongereza, amwoherereza ifoto. Umukobwa yamubajije uwo mugabo mwiza uwo ari we undi asubiza ko ari we nyir’inzu ikodeshwa ariko we atajya yishyuza ababa mu nzu ye ubukode ahubwo abishyura.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *