Imwe mu nkuru igezweho ndetse ikomeje gucengera mu matwi ya benshi nyuma y’Igikombe cy’Isi ni uko Argentine yatsindiwe ku mukino ibishaka.
Espagne yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda Argentine igitego 1-0 ku wa 19 Nyakanga 2026.
Ni umukino wasize havugwa byinshi bitewe n’imikinire idasanzwe yawuranze, by’umwihariko kuri Argentine yari yaratwaye Igikombe cy’Isi cyabanje mu 2022.
Iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo cyarushijwe bigaragara kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, umukino usiga cyanditse amateka mabi yo kuba ikipe ya mbere ikinnye umukino wa nyuma ikamara iminota 120 idateye mu izamu.
Kuri ubu inkuru zigezweho ni uko iyi kipe yaba yaritsindishije ku bushake bitewe n’ibyo bamwe bagerageza guhuza bigasa n’ibyaba ukuri.
Icya mbere muri ibyo ni ukuba umuryango wa Lionel Messi ugizwe n’umugore we Antonela Roccuzzo n’abana babo waritabiriye indi mikino yose, ariko ntugaragare ku mukino wa nyuma wabereye i New York.
Umwami Felipe VI, Umwamikazi Letizia na Perezida Pedro Sánchez ba Espagne, bose bitabiriye uyu mukino mu gihe Perezida wa Argetine, Javier Milei atigeze ahagera.
Ikindi ni uko mbere y’uko umukino umutangira, Lionel Messi yegeranyije bagenzi be, abaha ubutumwa bugira buti "Dukomeze dutuje basore. Mwibagirwe ibindi byose. Reka dutekereze ku gukina, ni ibyo."
Ubwo yavugaga ayo magambo, Enzo Fernandez yagaragaye yihanagura mu maso nk’uri kurira ndetse hari n’abavuga ko ubwo aba bakinnyi basohokaga mu rwambariro mu maso yabo hari hijimye, nta shyaka, na Lisandro Martínez ari kurira.
Uyu Lisandro Martínez na mugenzi we Cristian Romero bakinanaga mu mutima w’ubwugarizi, bombi bavuye mu kibuga mbere y’umunota wa 70 w’umukino kubera imvune.
Ibindi ni ukuba Umutoza wa Argentine, Lionel Scaloni, yaravuye mu modoka yagejeje ikipe ku kibuga ari kurira, akaza kongera kurira ari mu kiganiro n’itangazamakuru.
Kuba nta karita n’imwe yahawe Espagne mu mukino mu gihe yakoze amakosa arimo irya Mikel Oyarzabal wakubise Messi ku ivi, na Marc Cucurella warezwe na Messi ko yapfutse ku munwa, na byo byibazwaho.
Ubwo uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wari urangiye, Perezida wa Argentine, Javier Milei, yatangaje ko ku wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga, ari umunsi w’ikiruhuko ndetse ubwo abakinnyi basubiraga iwabo ku kibuga cy’Indege cya Ministro Pistarini, bakiriwe nk’intwari.
Nubwo hari benshi bavuga ibi ugasanga byaba ingingo zifatika, hari abagaragaza ko byaba ari ugushaka impamvu yo kugaragaza ko Argentine itatsinzwe irushwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *