skol
fortebet

Ese koko mu ndege habamo umwanya utekanye kurisha iyindi?

Yanditswe: Saturday 14, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko umugabo w’Umwongereza, Ramesh, abaye umwe rukumbi warokotse impanuka y’indege ya Air India iherutse kubera i Ahmedabad mu Buhinde, byatumye abantu bibaza niba koko umwanya wa 11A yari yicayemo ari wo mwanya utekanye kurusha indi mu ndege.

Sponsored Ad

Ni ibintu inzobere mu bijyanye n’indege zivuga ko bigoye kubyemeza, kuko intebe zishyirwa mu ndege mu buryo butandukanye, bitewe n’ubwoko bwayo kandi ko impanuka zitamera kimwe.

Umuyobozi mu Muryango ushinzwe gukora ubushakashatsi ku mutekano w’indege, (Flight Safety Foundation), Mitchell Fox, yagize ati” Buri mpanuka igira uko iba imeze. Ntabwo dushobora kuvuga ngo umuntu iyo yicaye aha aba afite amahirwe yo kurokoka kurusha abandi.”

Ramesh yavuze ko umwanya we wa 11A wari hafi y’ahasohokerwa iyo indege igize ikibazo (emergency exit).

Inzobere zigaragaza ko kuba wicaye hafi y’uyu muryango bishobora gutuma urokoka igihe habaye impanuka, ariko atari ihame ko uba ari umwanya wa 11A.

Umuyobozi w’Ikigo gitanga inama mu by’amategeko n’umutekano w’indege, cyo muri Australia, Ron Bartsch, yavuze ko kuba Ramesh yari yicaye iruhande rw’uwo muryango ari byo byatumye arokoka.

Akomeza agira ati” Ariko si buri gihe ko ari 11A. Uwo mwanya ni 11A gusa kuri iyi ndege yonyine ya Boeing 787."

Ubushakashatsi bwa Popular Mechanics bwo mu 2007, bwakorewe ku mpanuka zabaye kuva mu 1971, bwagaragaje ko abagenzi bicaye mu gice cy’inyuma baba bafite amahirwe menshi yo kurokoka.

Kuba wicaye iruhande rw’umuryango, bituma ushobora kuba umwe mu basohoka mbere, nubwo hari igihe iyo miryango idakora iyo impanuka ibaye.

Ubusesenguzi bwa TIME Magazine bwo mu 2015, bwakorewe ku mpanuka 17 zabaye hagati ya 1985 na 2000, bwagaragaje ko abicaye inyuma bapfuye ku kigereranyo cya 32%, ugereranyije na 39% bari bicaye hagati na 38% bari imbere.

Abahanga bemeza ko kwitondera amabwiriza y’umutekano atangwa mbere y’urugendo, bishobora kugira uruhare rukomeye mu kurokoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa