skol
fortebet

Espagne: Batawe muri yombi bazira kugurisha umwana wabo 5000 by’Amayero

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Sunday 09, Nov 2025

Espagne: Batawe muri yombi bazira kugurisha umwana wabo 5000 by'Amayero

Sponsored Ad

skol

Polisi yo muri Espagne yataye muri yombi abantu batanu, barimo ababyeyi b’umukobwa w’imyaka 14, bashinjwa kumugurisha ku 5000 by’Amayero, amacupa atanu ya wisiki n’ibiribwa bitandukanye.

Byabereye mu Ntara ya Navarre yo mu Majyaruguru ya Espagne.

Umugabo n’umugore bo muri Catalonia bagaragaje ko baguze uwo mukobwa bashakaga ko ashyingirwa umuhungu wabo.

Uwo mukobwa nyuma yaje kubonwa n’inzego z’umutekano. Polisi iti “Yashyizwe mu kigo gifasha mu kumurindira umutekano aho ari kwitabwaho anahabwa ubufasha bwihariye.”

Byatangajwe ko uyu mukobwa yari atakijya ku ishuri.

Abamuguze umuhungu bashakaga ko ashyingiranwa na we ndetse n’ababyeyi be bose batawe muri yombi kandi bashinjwa icyaha cyo gucuruza abantu no gushyingira ku gahato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa