skol

Espagne: Kiliziya yemeye guha ingurane abasambanyijwe n’Abapadiri

Yanditswe: Friday 09, Jan 2026

featured-image

Kiliziya Gatolika muri Espagne yagiranye amasezerano na Leta agamije guha indishyi abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abihayimana.

Aya masezerano akurikiye ibirego byavugaga ko abihayimana bananiwe gufata iki kibazo nk’uko bikwiye.

Ayo masezerano ateganya ko leta ari yo izajya icunga gahunda yo gutanga indishyi ku bufatanye na Kiliziya, cyane cyane mu manza aho izindi nzira z’amategeko zitagishoboka, bitewe n’uko icyaha cyaba cyarabaye kera cyane ku buryo cyarenze igihe amategeko yemera ko gikurikiranwa, cyangwa se uwagikoze yarapfuye.

Leta ya Espagne ivuga ko abaturage bayo babarirwa mu magana y’ibihumbi bikekwa ko bahohotewe mu buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abantu bafitanye isano na Kiliziya.

Iyi gahunda ikurikiye izindi gahunda zo gutanga indishyi zashyizweho no mu bindi bihugu aho ibi byaha byagiye bigaragara.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’ibiro by’Umuvunyi Mukuru muri Espagne, bikurikirana ibibazo by’abaturage, bwagaragaje ko 1,1% by’abaturage bahohotewe mu buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo hohoterwa barikorewe n’abapadiri cyangwa abandi bantu bafitanye isano na Kiliziya. Iryo janisha ringana n’abantu hafi 440.000.

Kiliziya ntiyemera ibyavuye muri ubu bushakashatsi.

Kiliziya Gatolika muri Espagne yagiranye amasezerano na Leta agamije guha indishyi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abihayimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa