skol

Espagne yagaragaje ko inkongi ziri kurenga ubushobozi bwayo

Yanditswe: Thursday 14, Aug 2025

featured-image

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Espagne, Grande Marlaska, yatangaje ko ibihugu by’inshuti byo ku mugabane w’u Burayi bishobora kwitabazwa n’igihugu cye mu guhangana n’inkongi z’umuriro zicyugarije.

Espagne imaze iminsi irenga 10 ifite ubushyuhe burenze degré celsius 45. Ibi bipimo byongera ibyago by’inkongi ahantu henshi kuko ibyatsi mu mashyamba no mu misozi myinshi byarumye.

Mu ntara ya Castile na Leon, hibasiwe n’inkongi zirenga 32. Hoherejwe abatabazi barenga 1200 bashinzwe kuzizimya, abaturage babarirwa mu bihumbi basabwa kuva mu ngo mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yatangaje ko hari abasirikare 1000 biteguye gufasha abari mu bikorwa byo kuzimya inkongi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Marlaska yatangaje ko ubu bitaragera aho Espagne ikenera indege ebyiri za Canadair zifite umwihariko wo kuzimya inkongi ahantu hagari ariko ko iteganyagihe riteguza ko vuba zizakenerwa.

Yagize ati “Kuri ubu ntabwo dukeneye byihutirwa indege ebyiri za Canadair ariko hashingiwe ku iteganyagihe, dushobora kuzikenera mu gihugu cyacu vuba cyane kugira ngo tuzifashishe bibaye ngombwa.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko icyo Espagne ikeneye ubu ari ubufasha bw’ibihugu by’inshuti byo ku mugabane w’u Burayi kugira ngo bicogoze izi nkongi.

Ati “Igihugu cyacu cyiteguye gusaba ubundi bufasha mu bihugu by’inshuti by’i Burayi, nk’abandi bashinzwe kuzimya inkongi.”

Ikigo cya Espagne gishinzwe iteganyagihe, AEMET, kigaragaza ko ubushyuhe buri hejuru ya degré celsius 45 bushobora kugeza ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, kandi ko hari ibyago by’uko inkongi zizaba zigihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa