skol

Amazi y’Umugisha yahitanye abagera ku 10 abandi 1200 bari mu bitaro

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Abaturage bo mu majyaruguru ya Tigray muri Ethiopia banyweye ku mazi y’umugisha bugarijwe n’indwara y’impiswi ndetse abagera ku 10 bamaze kuhasiga ubuzima.

Abagizweho ingaruka n’amazi matagatifu bari kuvurirwa mu bitaro bya Mekelle biri mu mujyi rwagati, Addis Abbeba.

Ubuyobozi bw’iki gihugu buravuga ko ubu burwayi (impiswi) bukomeje guhitana abantu ari ikibazo cy’amazi mabi atari yatunganyijwe mbere yo kuyaha abaturage. Gusa biravugwa ko aya mazi ashobora kuba yaravomwe mu mugezi agahita ahabwa abaturage atabanje gutunganywa.

Abayobozi b’inzego za Leta bari gufatanya n’abahagarariye amadini kugira ngo barandure burundu ikoreshwa ry’amazi bita matagatifu nk’uko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibitekerezo

  • Leta nicungire hafi ibyo bita ngo ni "amazi matagatifu" bakura I Kibeho no muli Israel azanywe n’abanyamadini.Igitangaje nuko bayagurisha.Icyerekana ko bataba bakorera imana,nuko bayagurusha.Imana itubuza kurya amafaranga y’abayoboke,ahubwo tukajya mu nzira no mu ngo z’abantu,tukabwiriza ku buntu nkuko Yesu n’Abigishwa be babiganzaga.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe" nkuko dusoma muli Ibyakozwe 8:18-20.Rwose mujye mumenya ubwenge,abanyamadini ntibakabarire amafaranga.Ni imitwe baba bateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa