Abanyapolitiki bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bakoranye n’u Bwongereza ku mushinga wo kwikura muri uwo muryango (Brexit) batangaje ko icyo gihugu gishatse gusubiramo nta kintu na kimwe cyakoroherezwa mu kwinjira kandi n’umwihariko cyahabwaga mbere utakongera kubaho.
The Guardian yatangaje ko inzobere zitandukanye zakoze ku biganiro n’u Bwongereza ubwo bwari mu nzira yo kuva muri EU zagaragaje ko icyo gihugu gisabye gusubiramo byakorwa nk’uko ku bindi bishya bigenda.
Mu gihe kandi bwaba bumaze kwemererwa gusubira muri EU bwakurikiza amategeko asanzwe agenga ibihugu binyamuryango byose bitandukanye n’uko mbere u Bwongereza bwahabwaga umwihariko.
Georg Riekeles wahoze ari umujyanama mu itsinda rya EU ryari ryarashinzwe gutegura Brexit yavuze ko hari ubushake bwo gukorana n’u Bwongereza butari muri uwo muryango ariko ko buwusubiyemo kongera gufatwa nk’uko byahoze bitashoboka.
Ati “Hari inyungu za politiki zituma EU n’u Bwongereza bikorana, ariko sintekereza ko bishoboka ko haba ubushake bwo kongera gukorana n’u Bwongereza by’igihe kirekire buhabwa umwihariko. Ikiguzi cyo kugaruka muri EU ni ugukurikiza amategeko agenga abandi banyamuryango.”
Mu gihe cy’imyaka 47 u Bwongereza bwamaze muri EU, bwari bwarahawe umwihariko wo kudakoresha ifaranga rya ‘Euro’ uwo muryango uhuriyeho ahubwo bagumana ama-‘pound’ yabwo ndetse no kudashyirwa mu cyiswe ‘Schengen’ kigena ko ibihugu byose biri muri EU byemererwa kugenderana nta mupaka.
Ikindi u Bwongereza bwari bufite nk’umwihariko muri EU ni ukugabanyirizwa amafaranga bwatangaga ku ngengo y’imari y’uwo muryango.
Sandro Gozi uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EU we ati “Birasobanutse neza u Bwongereza bwasaga n’ubwidodeye umwambaro ubukwiriye ariko ibyo byararangiye. U Bwongereza nta mwihariko bwabona bwafatwa nk’abandi banyamuryango bose. Ubona inyungu nyinshi zo gukorera hamwe iyo wemera guhara bumwe mu bubasha wari ufite.”
Abo banyapolitiki bavuga ko EU ishobora kwakira icyifuzo cy’u Bwongereza cyo gusubiramo, ariko bigasaba ko haba hari ubwumvikane buhamye imbere mu gihugu ko koko gishaka gusubira muri uwo muryango, byashimangira ko u Bwongereza bwahinduye ibitekerezo.
Inzobere zivuga ko nubwo u Bwongereza butasaba gusubira muri EU vuba, buzahora bukorana n’uwo muryango mu bijyanye n’ubucuruzi, umutekano n’ibindi ariko ko bitangana n’ubunyamuryango.
Ibi bibaye mu gihe u Bwongereza bukomeje kwibazwaho ku rwego mpuzamahanga kuko kuva mu 2016 ubwo bwikuraga muri EU bwakomeje kugorwa n’uburyo bw’imiyoborere.
Nk’ubu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer ari ku gitutu gikomeye asabwa kwegura nyuma y’imyaka itageze kuri ibiri abuyobora, Ni nyuma y’uko mu myaka umunani yakurikiye ‘Brexit’ abandi bayobozi barimo Theresa May, Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak na bo batagiye bamara kabiri kuri uwo mwanya.
Byiyongeraho n’uko bamwe mu banyapolitiki n’abaturage bakomeje kugaragaza ko u Bwongereza bugomba gusubira muri EU ngo kuko kuyivamo ari ikosa rikomeye bwakoze.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango wo mu Bwongereza witwa Best for Britain bwashyizwe ahagaragara muri Mata 2026 bugaragaza ko 53% by’ababajijwe bashyigikiye gusubira muri EU, mu gihe 33% batabishyigikiye.
Abashyigikiye gusubira muri EU k’u Bwongereza barimo n’abo mu Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi kuko 80% by’ababajijwe bagashyigikira gusubira muri EU ari abo muri iryo shyaka ndetse no mu yandi abiri ari yo Liberal Democrat na Green Party.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *