EU yatoye itegeko ryemera kohereza mu bindi bihugu abimukira badafite ibyangombwa
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yemeje itegeko rishya ryemerera ibihugu bigize EU kohereza abimukira mu bihugu byatoranyijwe nk’ibihugu byizewe n’ubwo baba batabiturukamo.
Ni amasezerano ateye nk’ay’u Bwongereza n’u Rwanda byari byaratangiye mu 2022 nyuma akaza guhagarara, aho yari agamije ubufatanye mu kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.
Ni itegeko rishya ryemejwe n’Abadepite b’i Burayi, ku wa 10 Gashyantare 2026, aho abagera kuri 396 ari bo baritoye, 226 ntibaritoye mu gihe 30 batoye kwifata.
Iri tegeko ryemerera ibihugu bigize EU kohereza abasaba ubuhungiro badafite ibyangombwa mu bihugu byizewe banyuzemo gusa, mu gihe ibyo bihugu bishobora kuba byubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kwita ku bimukira.
Bazashobora kandi kohereza abasaba ubuhungiro mu bihugu byizewe batigeze bagirana isano na byo, igihe haboneka amasezerano n’icyo gihugu.
Mu nama rusange yabereye i Strasbourg, abadepite 408 bashyigikiye ishyirwaho ry’urutonde rw’ibyo bihugu byizewe birimo Bangladesh, Misiri, u Buhinde, Colombia, Kosovo, Maroc, na Tunisia. Abadepite 184 bamaganye icyo gitekerezo mu gihe 60 batoye kwifata.
Iri tegeko ni igice cy’ingamba za EU ku bijyanye n’abimukira basaba ubuhungiro, rizatangira gukurikizwa muri Kamena 2026. Gusa amwe mu mabwiriza ashobora gushyirwa mu bikorwa mbere.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yagaragaje impungenge ko iryo tegeko rishobora gukoreshwa mu kohereza abimukira mu bihugu batigeze bagira aho bahurira na byo bakaba banahohoterwa.
Iti “Amategeko mashya yo y’uko ibihugu byizewe bishobora kwakira abimukira batarabona ibyangombwa, ashobora gutuma abantu boherezwa mu ibyo bihugu batigeze bajyamo aho nta n’umuryango bahafite ndetse batavuga ururimi rwaho, bahura n’ingaruka z’akarengane n’icuruzwa ry’abantu.”
Umwe mu badepite, Cecilia Strada, yagize ati “Ibihugu byiswe ngo birizewe, ntibyizewe. Iyi nteko yamagana gusubira inyuma mu mategeko, demokarasi n’uburenganzira bw’ibanze ariko uyu mwanzuro w’uyu munsi wirengagije ukuri.”
EU yemeje amasezerano mashya ku bimukira badafite ibyangombwa, ateye nk’ay’u Rwanda rwari rwagiranye n’u Bwongereza

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *