EU yemeje guhagarika ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya bitarenze 2027
Yanditswe: Monday 26, Jan 2026
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wemeje gahunda yo guhagarika burundu kwinjiza ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya bitarenze mu 2027.
Icyo cyemezo kizatuma umushinga w’itegeko wagiweho impaka cyane ushobora gutorwa nk’itegeko.
Ni intambwe itewe nyuma y’uko bimwe mu bihugu by’i Burayi byarwanyaga icyo gitekerezo byavugaga ko guhagarika kugura ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya, bishobora gutuma habaho izamuka rikomeye ry’ibiciro byabyo muri ibyo bihugu.
Guhagarika kwinjiza ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya muri EU, bizakurikirwa no guhagarika umuyoboro wa gaz ituruka muri iki gihugu bizatangira ku wa 30 Nzeri 2027.
Bivugwa ko mu gihe bizaba byamaze kwemezwa, ibihugu binyamuryango bya EU, bigomba kujya bibanza gusuzuma inkomoko y’ibikomoka kuri peteroli byinjira muri icyo gihugu.
Biteganyijwe ko ikizananirwa kubahiriza ibyo gishobora kuzajya gihanishwa amande angana na miliyoni 2,96$ ku bantu ku giti cyabo na miliyoni 40 z’amayero ku bigo binini.
Uyu mwanzuro uzemezwa binyuze mu bwiganze bw’amajwi ariko ibihugu bya Hongrie na Slovakia byawamaganiye kure iki gitekerezo.
Bigaragaza ko bikura ibikomoka kuri peteroli byinshi mu Burusiya kandi ko kubihagarika byatuma ibiciro byabyo bitumbagira, bigashyira ubuzima bw’abaturage babyo mu kaga.
Kuri Slovakia yo yerekanye ko yiteguye kujyana ikirego mu Rukiko rw’u Burayi.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Burayi byatangiye kwiyongera nyuma y’aho butangiye guhagarika ibituruka mu Burusiya kubera intambara bwagabye kuri Ukraine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *