skol
fortebet

EU yemeje ko mukeba wa Maduro ari we Perezida yemera wa Venezuela

Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yemeje umwanzuro wemeza ko umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi Edmundo Gonzalez Urrutia ari we perezida wemewe wa Venezuela, nyuma y’uko Nicolas Maduro usanzweho avuga ko yatsinze amatora atavugwaho rumwe .

Sponsored Ad

Gutora uyu mwanzuro ariko ntibivuze ko ugomba kubahirizwa kandi ngo ntavuze ko buri gihugu kigize umuryango kibibona gutya nk’uko iyi nkuru dukesha DW ivuga.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yagize iti: "Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) ugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo Edmundo Gonzalez Urrutia, Perezida wa Venezuela wemewe kandi watowe muri demokarasi, atangire imirimo ye ku itariki ya 10 Mutarama 2025."

Ubujurire bwa Gonzalez Urrutia bwemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Espagne n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byagarukiye gusa ku kwanga intsinzi ya Maduro no guhamagarira Caracas kurekura impapuro z’itora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa