skol

EU yifashe ku byo kongera umusoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika

Yanditswe: Monday 14, Jul 2025

featured-image

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahagaritse gahunda wari ufite yo kongera umusoro ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 21$ bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagombaga gushyirwa mu bikorwa muri iki cyumweru.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko ibicuruzwa bituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bizatangira kwishyura umusoro wa 30 kuva ku itariki ya 1 Kanama, nyuma y’uko ibiganiro bihuza impande zombi bitabashije gutanga umusaruro witezwe.

Icyakora Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yatangaje ko EU idafite gahunda yo gushyiraho umusoro wa 30% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, kugira ngo impande zombi zikomeze ibiganiro bigamije gushaka igisubizo.

Ibicuruzwa byagombaga gushyirirwaho uwo musoro birimo inyama, imodoka n’ibindi bituruka muri Amerika, bifite agaciro ka miliyari 21$. Iki cyemezo cyagombaga gutangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa 15 Nyakanga.

Ku rundi ruhande, Trump aherutse gutangaza ko ibicuruzwa bituruka mu Burayi ndetse no muri Mexique bizashyirirwaho umusoro wa 30% kuva ku itariki ya Kanama.

Abayobozi ba EU babwiye Financial Times ko batunguwe n’iki cyemezo, bashimangira ko gishobora kuba kigamije gushyira igitutu kuri uyu muryango kugira ngo wemere kugirana amasezerano na Amerika mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa