skol
fortebet

Facebook yakuyeho amatangazo ya Donald Trump amwamamariza kongera gutorwa kubera ko yagaragazaga ikimenyetso cyakoreshwaga n’Abanazi

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Inyandiko nyinshi n’amatangazo byerekeranye no kwiyamamaza kwa Donald Trump mu matora y’umukuru w’idihugu yasibwe kuri Facebook kubera ko yagaragazaga ikimenyetso cyakoreshwaga n’Abanazi, mu kurengera “politiki yo kurwanya urwango” biteganywa n’amategeko agenga uru rubuga.

Sponsored Ad

Gusiba kw’izo nyandiko n’amatangazo bya Donald Trump bije nyuma yuka kuri uyu wa Kane, imyigaragambyo n’igitutu by’abayobozi b’imiryango yita ku uburenganzira bwa muntu, abanyapolitiki ba demokarasi, ndetse n’abakozi b’iki kigo babisabye kugira ngo bafate icyemezo gikomeye cyo kurwanya amagambo mabi ya perezida Trump, aho rimwe na rimwe avuga amagambo y’urugomo n’urwango kuri facebook, nubwo atari ubwa mbere.Facebook ikuyeho amatangazo yo kwiyamamaza kwa Trump kubera kurenga kuri politiki ngenderwaho y’iki kigo.

Amatangazo yakuweho ubu yagaragazaga ishusho ya mpandeshatu itukura ihindagurika ifite umupaka wirabura n’ubutumwa bugira buti:

MOBS y’itsinda ry’ibumoso iteje akaga, iriruka mu mihanda yacu kandi itera akaduruvayo, rwose barasenya imijyi yacu n’imvururu – ni ubusazi rwose… Nyamuneka ongeraho izina ryawe ushyigikire Donald Trump n’icyemezo cye cyo guhangana na ANTIFA umutwe w’iterabwoba.

Trump hamwe n’itsinda rishinzwe kumwamamaza bagiye bavuga ibinyoma kuri “antifa”, ijambo ryerekeza ku miyoboro idahwitse y’abarwanashyaka b’ibumoso badashyigikiye fashisme n’ukwikunda by’abazungu. Nta kimenyetso cyerekana ko imiryango ya Antifa yagize uruhare mu bikorwa by’imvururu mu myigaragambyo iherutse kuba yamagana iyicwa na polisi ry’umwirabura George Floyd.

Inyabutatu itukura ihindagurika yakoreshejwe n’Abanazi kugira ngo bamenye imfungwa za politiki mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi.

Kuri uyu wa Gatatu, Bend the Arc, umuryango uharanira inyungu z’Abayahudi, werekeje kuri aya matangazo yo kuri Twitter, maze wandika ugira uti:

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariyamamariza kongera gutorwa akoresheje ikimenyetso cy’ikigo cy’ingando z’Abanazi… Trump & RNC barabikoresha mu gusebya miliyoni z’abigaragambyaga. Bigaragaje.

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe rirwanya gusebanya, Jonathan Greenblatt yagize ati:

Kubikoresha mu gusebya ishyaka bahanganye birababaje cyane….. [kwiyamamaza kwa perezida] bigomba kwiga ku mateka, kuko ubujiji ntabwo ari urwitwazo rwo gukoresha ibimenyetso bifitanye isano n’Abanazi.

Izi nyandiko zagaragaye nk’izisanzwe n’ziishyuwe, kandi byashyizwe ku rubuga rwa Facebook na paji ya Trump kimwe na konte ya Visi Perezida we Mike Pence.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa