FARDC yahuye n’uruva gusenya ubwo yageragezaga kwisubiza Nzibira
Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byahuye n’akazi gakomeye ubwo byageragezaga kwisubiza santere ya Nzibira iherereye muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
M23 yafashe Nzibira tariki ya 21 Nzeri mu rwego rwo gukumira ibitero bya hato na hato by’ingabo za RDC na Wazalendo byahaturukaga muri aka gace no mu bindi bihana imbibi.
Uwo munsi, ingabo za RDC na Wazalendo byasobanuye ko byavuye muri santere ya Nzibira mu rwego rwo kwirinda ko “amaraso” y’abaturage yameneka.
Tariki ya 29 Nzeri, ingabo za RDC na Wazalendo byatangije igitero gikomeye muri Nzibira no mu bice bihana imbibi nka Mulunga, Chirwa, Nyamarhege, Mulamba na Kaniola, bigamije kuhakura abarwanyi ba M23.
Abatuye muri Nzibira batangaje ko bahiye ubwoba kubera urusaku rwinshi rw’imbunda ziremereye rwumvikanye muri iyi santere no mu tundi duce tw’abaturanyi.
Umuyobozi wo muri Walungu yagize ati “Inyeshyamba [M23] ziri kwirwanaho bikomeye zikoresheje intwaro ziremereye kandi abaturage bafite ubwoba n’urujijo.”
M23 yasubije inyuma igitero cy’ingabo za RDC na Wazalendo, bihungira mu ntera igera kuri kilometero 20, mu duce turimo Culwe, Lubimbe na Ngando.
Ingabo za RDC ziri kwifashisha indege z’intambara, drones za CH-4 n’intwaro ziremereye ariko M23 na yo yarahiriye “kwirwanaho no gusenyera ikibi iyo gituruka”, yifashishije intwaro nyinshi yambuye uruhande bihanganye.
Nzibira ni agace karimo ibikorwaremezo by’ingenzi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *