skol

FARDC yemeje ko abajenerali benshi bamaze amezi bafunzwe bagikorwaho iperereza

Yanditswe: Saturday 22, Nov 2025

featured-image

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko abofisiye benshi barimo abajenerali bamaze amezi bafunzwe, kugeza ubu bagikorwaho iperereza ryimbitse bitewe n’uko bakurikiranyweho ibyaha bikomeye.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2025, cyibandaga mu bibazo birebana n’umutekano w’igihugu.

Gen Maj Ekenge yagize ati "Ni ukuri ko hari abajenerali benshi n’abandi bofisiye ba FARDC bari kubazwa ariko bari kubazwa ku bikorwa bikomeye bifungirwa bijyanye n’umutekano w’igihugu. Igihe bamaze bafunzwe gikurikije amategeko, bisabwa n’Ubushinjacyaha kuko bukeneye gukora iperereza."

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Paul Nsapu, yatangaje ko hari gukorwa iperereza ryimbitse ku byaha aba basirikare bakurikiranyweho mu gihe bategereje kugezwa mu rukiko.

Nsapu yasobanuye ko hashize iminsi havugwa amakuru y’uko bamwe muri aba basirikare bapfuye, abandi bakaba barembye, gusa ngo si byo kuko ubuzima bwabo bumeze neza, kandi banemererwa kureba imikino.

Ati "Twaranaganiriye. Ubuzima bwabo bumeze neza, abaganga barabasura, bamwe bafite ibibazo by’ubuzima byoroheje. Baranakina, bose barishimye kubera ko ubwo Léopards yatsinze, bose bakurikiye umukino wa Nigeria. Barishimye bikomeye, basimbukiye mu kirere kubera ibyishimo.”

Perezida w’umuryango Fondation Bill Clinton pour la Paix, Emmanuel Adu Cole, tariki ya 19 Ugushyingo yatangaje ko gereza ya gisirikare ya Ndolo ifungiwemo abajenerali 21 barimo babiri bakatiwe. Yasobanuye ko hari babiri bapfuye, imirambo ishyikirizwa imiryango yabo.

Mu bajenerali bafunzwe harimo Gen Christian Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, Gen Franck Ntumba wahoze ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu na Brig Gen Benjamin Katende Batubadila wahoze ashinzwe ubutasi mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru.

Gen Maj Ekenge yatangaje ko abasirikare bakekwaho ibyaha bikomeye bisaba iperereza ry’igihe kirekire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa