FDLR yateye urujijo benshi kubera itangazo ryo kubika Mudacumura yashyize hanze
Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019
Umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda washyize hanze itangazo ryo kubika ryateye benshi urujijo aho ryabitse uwitwa Gen. Mupenzi Pierre Bernard aho kuvuga Lt Gen.Mudacumura Sylivestre wishwe mu ijoro ryo kuwa 18 nzeri uyu mwaka ahitwa I Bwito muri Kivu y’Amajyaruguru.
Igiteye urujijo ni izina ry’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite. Bizwi ko uwishwe ari Sylivestre Mudacumura wari ufite ipeti rya Liyetona Jenerali. Ni mu gihe ubikwa we yitwa Mupenzi Pierre Bernard akaba anafite ipeti rya jenerali wuzuye (Full General).
Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira uwa Gatatu wa taliki ya 18 Nzeri uyu mwaka,nibwo ingabo za FARDC zaguye gituma uyu Mudacumura na bamwe mu bayobozi bafatanyaga kuyobora FDLR babamishaho urusasu birangira uyu Mudacumura n’abandi bayobozi bahasize ubuzima.
Icyateye benshi urujijo nuko bibaza niba uyu Gen.Mupenzi ari Mudacumura cyangwa ari undi muyobozi wa FDLR utari uzwi wishwe.Amakuru avuga ko abayobozi bagiye bahindura amazina yabo mu rwego rwo kwiyoberanya.
Mudacumura w’imyaka 65 yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye, rwamuregaga ibyaha birimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, kwangiza ibice bimwe by’umubiri ku muntu, gufata ku ngufu, kwangiza imitungo no gusahura.
Itangazo ryo kubika riteye urujijo FDLR yashyize hanze
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *